Tshisekedi wifuza gukuraho Perezida Kagame arasatira intsinzi mu matora

Komisiyo y’amatora ya DR Congo yaraye itangaje mu ijoro ryo kuwa kabiri ko kugeza ubu imaze kubarura neza amajwi miliyoni 6 112 456, muri ayo majwi Félix Tshisekedi akaba ari imbere na 78% akurikiwe na Moïse Katumbi 14% na Martin Fayulu 4%.

Iki gihugu cy’abaturage basaga miliyoni 100, abagera kuri miliyoni 40 nibo bagombaga kwitabira itora.

Ku cyumweru gishize, Moïse Katumbi yatangaje ko kubera ibibazo n’uburiganya byaranze aya matora agomba kugirwa impfabusa kandi agasubirwamo.

DR Congo ni igihugu cya karindwi muri Africa gikoze amatora rusange muri uyu mwaka.

Aya matora ya DR Congo yaranzwe n’ibibazo by’ibikoresho yatumye gutora bikorwa mu minsi ibiri cyangwa inarenga hamwe na hamwe.

Habonetse kandi amashusho y’abantu bagiye bafatanwa imashini z’itora n’impapuro z’itora byatumye abakandida bayamagana bavuga ko aya matora yabayemo uburiganya n’ubujura bw’amajwi budasanzwe.

Abakandida perezida Martin Fayulu, Denis Mukwege, Nkema Liloo, Jean-Claude Baende na Théodore Ngoy, hamwe n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri leta kuwa kabiri batangaje ko batazemera ibyavuye mu matora bizatangazwa na komisiyo y’amatora.

Mu itangazo basinyeho, aba bakandida batanu bavuga ko amatora yo kuwa 20 Ukuboza yaranzwe n’uburiganya bukomeye kandi bufite intego yo kwibira perezida usanzweho Tshisekedi.

Basabye abaturage guhurira imbere ya Stade de Martyrs mu murwa mukuru Kinshasa bakamagana Coup d’État ku matora irimo gutegurwa na Komisiyo y’Amatora, bavuga ko ibi bizaganisha ku mpagarara za politike mu gihugu.

- Advertisement -

Peter Kazadi, ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko kwamagana ibyavuye mu matora bikorerwa imbere y’inkiko yongeraho ko ibitari ibyo leta itazihanganira kuyobya uko ari ko kose.

Mu bihe bitandukanye Perezida Tshisekedi yumvikanye asezeranya abagize Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kuzabafasha kugera ku butegetsi mu Rwanda.

Aherutse kuvuga ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko uruhushya rwo gufungura intambara k’u Rwanda kuko ingaboze zifite ubushobozi bwo gusuka ibisasu i Kigali zigaramiye mu Mujyi wa Goma.

Kugeza ubu leta ya RD Congo yongereye bigaragara ingabo na polisi mu mihanda y’umurwa mukuru ndetse na Lubumbashi, umujyi wa kabiri wa DR Congo.

Perezida Tshisekedi yanikiye abo bahatanye mu matora

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW