U Rwanda n’U Bwongereza basinye amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, u Rwanda n’u Bwongereza, basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  mu Bwongereza, James Cleverly uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Aya masezerano yashyiriweho umukono  iKigali, abaye nyuma y’impaka ndende, zasabye kwitabaza inkiko, maze nazo zanzura ko ‘Abimukira badakwiye kuzanwa mu Rwanda ngo kuko rudatekanye.”

Guverinoma y’u Rwanda  ivuga “ ko aya masezerano mashya ari uburyo bwo guha umutekano abimukira  mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Mu byongewemo harimo “Uburyo abo bireba bashobora kwitabaza inkiko mu gihe ubusabe bwabo butakiriwe”. Yavuze ko hazashyirwaho “ izindi nzego zishobora kwakira ibyo bibazo bishobora kujya mu nkiko kugira ngo dusubize ibyo bibazo byabajijwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.”

Gouverinoma yongeraho ko “aya masezerano ari uburyo bwo gukemura inzira y’inzitane  kandi ibabaje idakunze kuvugwaho abimukira banyuramo .”

U Rwanda ruvuga ko rufite ubushake bwo kurinda  abo bari mu buzima bubi ndetse ko rufite ibihamya by’ibyakozwe kuko rumaze kwakira impunzi ziva ahantu hatandukanye ku Isi.

Dr Vincent Biruta yagize iti “ Abazaza mu Rwanda binyuze muri ubu bufatanye, bazakirwa neza kandi bafashwe  kubaka ubuzima mu gihugu cyacu.Twizeye ko  aya masazerano mashya atanga ikizere kandi ko  ubufatanye bukomeje.”

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwavugaga ko “u Rwanda rutizewe ku buryo rwakoherezwamo abo bantu, ko rutubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera impunzi, kandi ko abimukira bagezeyo bashobora kwisanga mu byago byo gusubizwa mu bihugu bahunze, aho bashobora gufatwa bunyamaswa.”

- Advertisement -

Ni ibintu u Rwanda rwamaganiraga kure ndetse rutanga ibimenyetso ko rucumbikiye impunzi ziva mu bihugu bitandukanye.

Numa y’aho mu kwezi gushize Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutangaje ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko, u Bwongereza bwaciye undi muvuno, bwegera u Rwandam busaba kuvugurura amasezerano.

Indi ngingo yongeyewemo muri aya masezerano mashya ni uko abo bimukira mu gihe bazaba boherejwe mu Rwanda ,rutazabirukana ngo basubire aho bahunze.

Minisitiri James Cleverly yavuze ko u Rwanda rwerekanye ko rukomeye kandi ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Bwongereza.”

Aya masezerano yari yarasinywe bwa mbere mu 2022, icyo gihe Priti Patel niwe wari Minisitiri w’Ubutegsti bw’Igihugu mu Bwongereza mbere y’uko ava kuri izo nshingano agasimburwa na Suella Braverman.

UMUSEKE.RW