Uganda: Abantu 24 barohamye muri Victoria

Polisi ya Uganda yatangaje ko mu kiyaga cya Victoria habereyemo impanuka y’ubwato bwarimo abantu 24 aho abagore batatu bahise bapfa mu gihe abandi bantu 21 bagishwakishwa.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza ubwo ubwato bwari butwaye abantu bavaga mu birwa bya Lubya mu bikorwa bijyanye n’ubucuruzi.
Ikinyamakuru Dail Express cyo muri Uganda kivuga ko ubwo bwato bwarimo abantu 24, inzego z’ubutabazi zatabara zikabona imirambo itatu y’abagore mu gihe abagra kuri 21 bari bagishwakishwa.
Impanuka nk’iyo yaherukaga muri Nyakanga uyu mwaka ubwo ubwato bwarimo abantu 13 bwarohamaga.
Mu kiyaga cya Victoria ni hamwe mu hantu hakunda kubera impanuka z’ubwato ahanini ziterwa n’amato ashaje cyangwa yikorera ibintu byinshi birenze ubushobozi bwayo.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW