Umukecuru w’imyaka 70 yabyaye impanga

Uganda: Umukecuru w’imyaka 70 yabyaye impanga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IVF ryo gutera abantu intanga.

Safina Namukwaya yabyaye umuhungu n’umukobwa abanje guterwa intanga, iyi nkuru itangaje yabereye mu murwa mukuru wa Kampala.

Namukwaya, umwe mu bagore bakuze cyane amaze kubyara, yabwiye ibinyamakuru byo muri iki gihugu ko ari “igitangaza”.

Abayoboye  ibi bitaro baramushimye, bavuga birenze “intsinzi mu bijyanye n’ubuvuzi; byerekana imbaraga  n’ubushobozi by’ubwenge bya muntu”.

Mu 2019, Umuhindekazi w’imyaka 73 icyo gihe na we yabyaye impanga, na we  hakoreshejwe ikoranabuhanga rya  IVF.

Ikigo Women’s Hospital International and Fertility Centre (WHI&FC), cyatangaje ko “ibyo twabashije kugeraho ari ibintu bidasanzwe . Kubona ku  myaka 70 ashoboye kuba umubyeyi w’impanga wa mbere ukuze kuruta abandi muri Afrika!”

Namukwaya yabwiye ikinyamakuru cyo muri Uganda Daily Monitor ko inda ye yamugoye kuko umugabo we yari yamutaye amaze kumenya ko yari agiye ku byara impanga.

Avuga ati “Abagabo ntibashaka kumva ko utwite umwana urenze umwe.Kuva ngiye mu bitaro hano, umugabo wanjye ntiyegeze angeraho.”

Rubaye uruByaro rwa kabiri rwa Namukwaya mu myaka itatu. Mu 2020 niho yabyaye  umwana wa mbere w’umukobwa.

- Advertisement -

Avuga ko yari yarifuje cyane kubona  abana inyuma y’aho ashinyagurijwe ko nta bana yari afite.

Mu bisanzwe abagore bacura bageze hagati y’imyaka 45 na 55. Iki ni igihe ubushobozi bwo kubyara bugabanuka, ariko iterambere mu bijanye n’ubuvuzi rituma bashobora kubyara.

Ikoranabuhana rya  In-vitro fertilisation (IVF) ni bumwe muri bwinshi busanzwe bukoreshwa.

Muri iri koranabuhanga, igi ry’umugore rikurwa mu nyababyeyi hanyuma rigaterwa intanga muri laboratware (laboratoire/laboratory).

Igi ryatewe intanga, ryitwa urusoro, rigahita  mu inda nyababyeyi  y’umugore kugira  ngo rikurireyo kugeza umwana avutse.

UMUSEKE.RW