Umuryango w’urubyiruko witwa ‘Citizen Voice and Actions’ ufite intego yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu bijyanye n’imiyoborere wahurije hamwe abagera kuri 200 baturutse mu Turere twose kugira ngo baganire ku ruhare rwabo mu ngengo y’imari ya Leta.
Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ku nshuro ya gatanu byabaye ku wa 14-15 Ukuboza 2023 bavuga ko igihe kigeze ngo urubyiruko rugire uruhare rufatika mu ngengo y’imari n’izindi gahunda za Leta.
Ni mu gihe CVA Rwanda ivuga ko guha urubyiruko ijambo mu itegurwa ry’igenamigambi ari kimwe mu byihutisha iterambere ry’igihugu.
Jackson Tuyisenge, Umuyobozi wa CVA Rwanda avuga ko ibiganiro by’uyu mwaka bifite umwihariko kuko bashatse ko urubyiruko ruhura rukaganira ku mbogamizi ruhura nazo n’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Avuga ko bari kuzenguruka Uturere tw’igihugu bakusanya ibyifuzo by’urubyiruko bifuza ko byazajya mu ngengo y’imari ya 2024/2025.
Agaragaza ko mu Turere 15 no muri Kaminuza 5 basanze hari urubyiruko ruba rudafite amakuru ku ngengo y’imari.
Ati “Usanga hari amakuru menshi badafite, ari nayo mpamvu dutumira abantu batandukanye bakagira ibyo batanga kuri ayo makuru.”
Tuyisenge ashimangira ko bifuza ko urubyiruko rugira uruhare rugaragara mu ifatwa ry’ibyemezo ku ngengo y’imari ya Leta.
Patience Muhoza wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko muri ibi biganiro batanga ibitekerezo byajya mu ngengo y’imari bikazagezwa ku bo bireba kugira ngo babashe kubishyira mu bikorwa.
- Advertisement -
Ati ” Muri ibi biganiro babasha guhuza ibitekerezo bakareba ikigenda n’ikitagenda, hakaba havamo n’umushinga ukomeye kandi wakubaka Igihugu neza.”
Mwizerwa Philippe wo mu Karere ka Gatsibo, avuga ko iyo urubyiruko rugize uruhare mu gutanga igitekerezo mu gikorwa runaka, iyo gishyizwe mu bikorwa akigiramo uruhare kandi noneho akanakirinda.
Ati ” Kuba ntangiye kwinjira muri gahunda za Leta nkiri urubyiruko, bizamfasha kuzamuka neza ku buryo bimfasha gukora ibikorwa byose nkora numva nta kibazo mbyisangamo.”
Dr. Ismael Buchanan, Umusesenguzi mu bijyanye n’ubukungu avuga ko ari ibyo kwishimira kuba urubyiruko rwitabira gahunda za Leta n’ubwo bitaragerwaho 100%.
Avuga ko ibiganiro bitegurwa na CVA Rwanda bigaragaza ubushake n’uruhare rw’urubyiruko mu bijyanye n’ingengo y’imari n’uruhare rwabo mu kureba uko umutungo w’igihugu ukoreshwa.
Ati” Abantu dukunze kumva ko imyumvire y’urubyiruko abenshi ari ba ntibindeba, abenshi batitabira ibiganiro bigenda bitangwa, ubwitabire buri kuduha aho urubyiruko ruri kugana.”
Dr Buchanan avuga ko abayobozi bakwiriye gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa bya Leta kuko aribo bazasigira inkoni y’ubuyobozi.
Buri mwaka ubuyobozi bwa ‘Citizen Voice and Actions’ buhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu turere twose kandi ruri mu ngeri zitandukanye bakaganira kuri gahunda za Leta n’uruhare bagomba kuzigiramo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW