Uwiteka yaremye ibishya mu buzima bwe- Umuramyi Svensson yegukanye Sauda-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuramyi Svensson yarongoye

Umuramyi, umuvugabutumwa, umunyamakuru, umwanditsi w’indirimbo n’ibitabo Daniel Niringiyimana uzwi nka Daniel Svensson  ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kurushinga n’umukunzi yari ategereje imyaka 15.

 

Ku wa 02 Ukuboza 2023 nibwo Daniel Svensson yakoze ubukwe na Suda Hakizimana usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Ni ubukwe bw’umugisha bwabereye ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba, bwitabiriwe n’imiryango n’inshuti z’abo bombi.

 

Imyambaro y’urwererane niyo yiganje mu bukwe bwa Daniel Svensson na Sauda ku mahumbezi ya Muhazi.

 

Daniel Svensson yagize ati ” Byagenze neza ku rwego ruruta uko nabyifuzaga.”

- Advertisement -

 

Uyu muramyi avuga ko Sauda yamukunze urukundo rw’ukuri akaba yari amaze imyaka igera kuri 15 amutegereje.

 

Yagize ati ” Si umugore wanjye gusa, ni na Maman w’abana banjye. Si urukundo rwanjye gusa ahubwo ni urukundo rw’abana banjye. Ni uwo mu gihe gikwiriye kuko ni icyuzuzo cy’inzozi zanjye”.

 

Ashingiye ku masomo yigiye mu buzima bw’urukundo, Daniel Svensson yatanze inama zabera benshi impamba y’ubuzima abasaba “kwirinda guhubuka kuko igihe cyose uhubutse ugwiza umubabaro uhetse ibikomere wikururiye”.

 

Aganira na bagenzi bacu ba INYARWANDA yagize ati “Kwihangana ni intwaro ikomeye igushyitsa ku mwuzuro w’icyo ushaka n’icyo ukeneye bikakurinda serwakira y’ibibonetse byose bidakenewe. Kugwiza imbaraga z’ubwenge n’umutima biguha gukomera n’imbaraga zo kuba wowe kuruta kuba uwo abantu bashaka ko uba ndetse bikaguha kurenga imitego yo mukibaya”.

 

Yahishuye ko ari gukora umuzingo wa kabiri yise “Imbaraga zagutse” uzaba ugizwe n’indirimbo 8 mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

 

Yagize ati “Mu ndirimbo ndi kwandika muri iki gihe ni indirimbo zuzuye ubuzima buzima zivuga Kristo, mu yandi magambo ni indirimbo z’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”.

 

Mu rugendo rwe rw’umuziki, afite indirimbo 18 ziri hanze mu buryo bw’amajwi, nka “Warakoze” yakoranye na Aimé Uwimana, Simon Kabera na Patient Bizimana, “Yarishyuye”, “Umwifato”, “Ibyo ntunze”, “Ubuntu bw’Imana”, “Turaziranye” n’izindi.

 

Uyu muramyi yakoze ubukwe nyuma y’imyaka 15 atandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko (Divorce) n’umugore bari barashakanye mu mwaka wa 2002, ariko bakaza gutandukana mu mwaka wa 2008 nyuma yo kubyarana abana 3, umuhungu n’abakobwa 2.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW