Ababaruramari basabwe kugira uruhare mu misoro mishya yavuguruwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) n’abacungamari b’umwuga bibumbiye mu kigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), basabye ababaruramari kwitwara nk’abajyanama mu misoro mu buryo bwo gushyira mu bikorwa imisoro mishya iheruka kuvugururwa mu Rwanda.

Ibi babikanguriwe mu biganiro bibaye ku nshuro ya 13 bihuza urugaga rw’Ababaruramari babigize umwuga, ICPAR (Institute of Certified Public Accountants), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro,byitabiriwe n’ababaruramari bagera kuri 140.

Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yabwiye ababaruramari ko ari abajyanama mu birebana n’imisoro abasaba gutanga umusanzu mu kumenyekanisha imisoro iheruka kuvugururwa.

Ati: “Tubafata nk’abajyana mu misoro mufite inshinga zo gusobanurira abasoreshwa ibirebana n’imisoro n’amahoro ibirebana n’amategeko mubarinda ko bajya mu nkiko, kandi wenda ibibazo bafite byakabaye bikemuka mbere,mboneyeho rero kubasaba kumenyekanisha itegeko rigenga umusoro ryavuguruwe.”

Umuyobozi wa ICPAR, Amin Miramago yabibukije ko haribyo basabwa bijyanye n’imikorere ababwira ko hari n’ibihano bigiye gushyirwaho kubadakora kinyamwuga.

Ati: “Nk’abahura n’abasoreshwa mu buzima bwa buri munsi murumva icyo kubita abajyanama mu msoro bivuze, musabwa gukora kinyamwuga, musabwa kandi no kwigirira icyizere kuko hari n’amabwiriza ngengamikorere agiye gushyirwaho azajya ahana abanyamuryango batubahiriza imikorere nk’uko yagenwe.”

Mu byo bishimira ku nshuro ya 13 hari uruhare bagize mu ivugururwa ry’imisoro nk’uko byari byasabwe na Perezida Kagame asaba inzego zibishinzwe, imisoro zakwiga uko itaremerera abaturage.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -