Abasenateri basabye kutajenjekera ‘abuzukuru ba shitani’

Abasenateri basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gushyira iherezo ku bujura n’urugomo bikorwa n’agatsiko k’insoresore zigize ibihazi bazwi nk’Abuzukuru ba Shitani.

Izi nsoresore ziganjemo n’abana bato bakunze kuvugwa mu Mujyi wa Rubavu cyane cyane mu Mirenge ya Rubavu na Gisenyi ko bahohotera abaturage.

Ku wa 11 Mutarama 2024, ni bwo Visi Perezida wa Sena, Esperance Nyirasafari na Marie Rose Mureshyankwano basuye za koperative z’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rubavu. Baganira n’abahagarariye abanyamuryango.

Mu bibazo by’ingutu byatanzwe n’abaturage harimo icy’insoresore ziyise ‘abuzukuru ba shitani’.

Abaturage bavuze ko bamburwa ku manywa y’ihangu, abo mu Mirenge ya Nyamyumba, Mudende na Bugeshi bagaragaza ko imirima yabo igeramiwe.

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Esperance Nyirasafari yavuze ko ubwo bujura n’urugomo biha isura itari nziza Akarere ka Rubavu nk’igicumbi cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yasabye abaturage bose gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo ibibazo by’ubujura n’urugomo bishire.

Yagize ati” Rwose ibi bintu, Akarere kacu k’ubukerarugendo, kumva ngo abajura, kumva ngo abuzukuru, abo banyagwa biyita n’amazina mabi. Aho turi tubirwanye uko umuntu ashoboye mu bushobozi bwe.”

Senateri Nyirasafari yavuze ko mu munsi yashize batumvaga ukuntu abantu muri Rubavu bagomba kwigira gutyo, ashimangira ko nta mpamvu yo kujenjekera abo ‘basambo’.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye abitabiriye iyo nama ko hari ingamba zafashwe zigamije kurandura icyo kibazo.

Yagize ati ” Ibibazo by’urugomo, dufite ingamba nyinshi turi gukoresha kandi tuzanakomeza, tuzabikemura, ndumva kuri njyewe ntabwo kimbereye ikibazo.”

Mu Ugushingo 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage kurandura icyo kibazo, bunasaba ko nta muntu wemerewe gukoresha izina “Abuzukuru ba shitani’ ngo kuko ritiza umurindi izo nsoresore.

Abasenateri basabye ko ubujura n’urugomo bicika muri Rubavu
Senateri Nyirasafari na Mukantabana basuye koperative z’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rubavu

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW