umuyobozi wungirije w’umutwe wa hamas , Saleh al-Arouri yapfuye, yiciwe mu gitero cya Israel.
Israel ishimangira ko iyicwa ry’uno mutegetsi wa Hamas i Beirut atari igitero kuri Libani.
Umuvugizi wa Israel avuga ko Saleh al-Arouri yapfuye mu “gitero cyateguwe neza kigakorwa ku buyobozi bwa bwa Hamas gusa”.
Ibinyamakuru byo muri Libani bivuga ko Arouri, yari yungirije umukuru wa Libani ushinzwe ibya politiki, yiciwe mu gitero cy’indege zitagira umupiloti(drone) mu majyepfo ya Libani hamwe n’abandi batandatu, barimo abasirikare babiri bo mu mutwe wa Hamas ndetse n’abandi bayobozi bane.
Hamas yamaganye iyicwa ry’uwo muyobozi wayo . Ni mu gihe umutwe wa Hezbollah watangaje ko iki gitero cyibasiye ubusugire bwa Libani.
Minisitiri w’Intebe wa Libani, yashinjie Israel kugerageza gukururira Libani mu mirwano.”
Yari umutegetsi mukuru muri Qassam Brigades, ishami rya gisirikare rya Hamas, akaba yari insuti ya hafi cyane ya Ismail Haniyeh, umuyobozi mukuru wa Hamas.
Yari muri Libani nk’umuhuza hagati ya Hamas na Hezbollah.
Umuvugizi wa Israel Mark Regev yanze kwemeza ko ari Israel yishe uno mutegetsi.
- Advertisement -
Umuvugizi wa Israel Mark Regev yabwiye televiziyo ya MSNBC yo muri Amerika ati: “Uwo ari we wese yabikoze,ni ngombwa ko abantu bamenya ko iki atari igitero kuri Libani.”
Uwo ari we wese yakoze ibi yakoze igitero cyateguwe neza ku buyobozi bwa Hamas gusa. Uwo ari we wese yakoze ibi afite icyo apfa na Hamas. Ibi birasobanutse”.
Arouri w’imyaka 57 ni we mutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru wa Hamas wishwe kuva Israel yinjiye mu ntambara n’uno mutwe .
Haniyeh, umukuru w’ishami rya poritike rya Hamas, yavuze ko iki gitero ari “igikorwa cy’iterabwoba kandi cyubugome ndetse no kuvogera ubusugire bwa Libani”
Umutwe wa Hezbollah biravugwa ko ushobora kwihorera kuri iki gitero.
Minisitiri w’Intebe wa Israel,Benjamin Netanyahu yari yemeje kurimbura abategetsi bose ba Hamas, aho bazaba bari hose.
Arouri yafatwaga kandi nk’umukuru w’ishami rya gisirikare rya Hamas muri Cisjordanie/West Bank, aho ari na we wari ukuriye ibitero biberayo, nk’uko ibinyamakuru bya Israel bibivuga.
Ikinyamakuru The Times of Israel kivuga ko yari umwe mu bategetsi ba Hamas bafitanye ubushuti bwa hafi cyane na Irani hamwe na Hezbollah.
UMUSEKE.RW