Abiga UTB bagiye gutura ikibazo cyo kutiga inama y’Igihugu y’umushyikirano

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, UTB, ishami rya Rubavu na Kigali mu Ishami rya BBM(Business Management) bavuga ko umwaka ushize badakandagira mu ishuri ku mpamvu badasobanurirwa.  

Umwe mu baganiriye na UMUSEKE yavuze ko kugeza nubu batazi ikibazo gihari gituma badahabwa amasomo, agasanga bagiye kugeza ikibazo mu nama y’Igihugu y’umushyikirano izatangira ku munsi w’ejo.

Ati “ Ikibazo dushaka kukigeza mu nama y’umushyikirano izaba ejo, ikibazo ni uko batubwiye ko kubisaba bayarangiye(applying) .Turi gushaka kureba uko abantu nyine batuvugira. Ubu umwaka wararngiye, dutangiye undi. Gusa icyaje guhinduka ni uko bari bafunze amashami ane, atatu yatangiye kwiga muri uku kwa mbere, uretse irya Business Management. Ni twe dusigaye mu kibazo.”

Uyu akomeza ati “ Noneho twakigejeje no kwa Minisititi w’Intebe,ntabwo yari abizi,yatubajije impamvu tumaze igihe kinini tutaraza kumubwira.”

Uyu avuga ko “Bigaga mu buryo butemewe kuko ishami ryabo ritahawe uburenganzira ariko amakosa yaba ari hagati ya UTB na HEC .”

Hari ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi igaragaza ko aba banyeshuri bo mu ishami rya BBM bandikiye umuyobozi mukuru wa HEC ndetse ikakirwa ariko ikaba itarafatwaho umwanzuro.

Uhagarariye abanyeshuri ,Uwamwezi Evath mu ibaruwa agira ati “Twatangiye kwiga muri iryo shuri kuva mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020 ubu tukaba twigaga  mu mwaka wa Gatatu mu ishami rya Business management.”

Uyu avuga ko Tariki ya 19 Mata 2023 umuyobozi w’ikigo ,Vice Chancellor, prof Simeon Weihler yaje kubasohora  mu ishuri , ababwira ko abiga BBM , babaye bahagaritswe kwiga kugeza igihe atazi, avuga ko bizaterwa n’inama bazagirana na HEC.

Uwamwezi avuga ko  bagerageje kubaza impamvu bahagaritswe ariko ntiyagira icyo ababwira.

- Advertisement -

Uwamwezi yongeraho ko bakoranye inama n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse basaba ko babareka bakabanza gusoza amasomo bigaga cyangwa bakabandikira urwandiko rugaragaza ko bahagritswe  n’igihe amasomo azasubukurirwa ariko na bwo ntibyakorwa.

Ngo babwiwe ko “ikibazo kiri muri HEC kandi badashobora gushyira ikigo cya leta mu nyandiko.”

Aba banyeshuri bavuga ko kuva mu mwaka wa 2019 bishyuraga neza bityo batakwiturwa gufungirwa amasomo.

Uhagarariye abanyeshuri avuga ko kugeza ubu batemerewe kwiga no guhabwa igipapuro gitangwa n’ikigo ( TO WHOM) bityo bibateye impungenge n’ababyeyi babishyurira , bagasaba ko ikibazo gikemuka.

Ati “Tukaba dusaba kudufasha gukurikirana ikibazo gihari , tukiga amasomo atatu twaburaga ndetse tukanadefanda ibitabo twanditse.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, aheruka kubwira  UMUSEKE ko iki kibazo batari bakizi gusa  bagiye kugikurikirana.

Ati ” Ntabwo njyewe mbizi, mubaze ishuri ryabo.

Aba banyeshuri bifuza ko mu nama y’’Igihugu y’umushyikirano, yazagezwaho iki kibazo kiri gushyira mu kaga ahazaza habo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW