Abasirikare bo ku rwego rwa ofisiye n’abandi bafite andi mapeti, basoje imyitozo yo ku rwego rwisumbuye bari bamazemo amezi arindwi.
Iyi myitozo yari imaze amezi arindwi ibera mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe yasojwe kuri uyu wa Gatatu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uhagarariye muri uyu muhango, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabashimiye uko bitwaye, anabibutsa akamaro ko gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi.
Yavuze ko imyitozo yisumbuye bahawe izabafasha gukora neza inshingano bafite nk’Ingabo z’u Rwanda.
Gen Mubarakh Mubarakh yanahaye ibihembo abahize abandi muri aya masomo.
Iyi myitozo yisumbuye ihabwa abasirikare barwanira ku butaka, iba igamije kubakarishya no kongera ubumenyi baba barakuye ku ikosi ry’ibanze.
UMUSEKE.RW