ADEPR iravugwaho guhimbira ibyaha abarokotse Jenoside ikabikiza mu mirimo

Bamwe muri aba bari basanzwe ari aba Pasitoro ba  Paruwasi ya Gahogo mu karere ka Muhanga, n’iya Nyanza mu Itorero ADEPR, bavuga ko umushumba Mukuru wa ADEPR, Past Ndayizeye Isaïe arimo kubahimbira ibyaha batakoze akabakura no mirimo kugira ngo abikize.

Abaganiriye na UMUSEKE ni Past Nkurunziza Donatien wari usanzwe ayobora Paruwasi ya Gahogo mu Itorero ADEPR, hakaba na Past Bizumuremyi Pontien wayoboraga Paruwasi ya Nyanza muri iri Torero,Past Bizimana Vincent wayoboraga Umudugudu wa Ruvumera ndetse na Past Rurangirwa Serge wari usanzwe ayobora Umudugudu wa Kanyinya bose bo mu Itorero ADEPR.

Buri wese muri abo yagiye agaragaza impamvu ye bwite bashingiyeho bamuhimbira ibyaha, gutotezwa no kwirukanwa mu kazi.

Kuri Pasiteri Nkurunziza Donatien wayoboraga Paruwasi ya Gahogo, avuga ko yabajije Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney, ushinzwe uturere twa Nyanza, Ruhango Kamonyi na Muhanga ariko akaba afite icyicaro muri Muhanga, impamvu Komite ishinzwe kwibuka abiciwe i Nyabisindu (mu karere ka Muhanga) bayiheje, ahubwo akaba yarashyizeho indi Komite ye itazi abiciwe kuri iyo Paruwasi ya Nyabisindu, ngo guhera ubwo uyu Mushumba Nimuragire atangira kumujujubya (kumugendaho).

Pasiteri Nkurunziza avuga ko ubuhamya batangaga icyo gihe, bagarukaga ku ruhare rw’Abapasiteri, bahoze bayobora ADEPR, bigatera ipfunwe abashumba bakuru b’iri torero.

Uyu mugabo n’ikiniga cyinshi avuga ko yongeye gutungurwa no kubona Itorero ritegura gahunda yo kujya kwibuka abazize Sebukwe wari ushyinguye  mu Karere ka Kamonyi, baramuhisha ndetse uyu Pasiteri Nimuragire ntiyabibwira n’umugore wa Pasiteri Nkurunziza bakorana.

Ati “Bakoze ayo makosa yo kutatubwira, bagezeyo bafata ifoto itari ye bayitirira Sebukwe kandi atari iye bagenda bayitambagiza mu bo bari kumwe uwo munsi bibuka.”

Yavuze ko ejo bundi nabwo Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney, yamushinjije kumena ibanga ry’akazi, kandi ibyo yari yamwandikiye, yari yabihaye na mugenzi we witwa Bizimana Vincent wayoboraga Umudugudu wa Ruvumera.

Mu bandi bahuje ikibazo ni Pasitori Bizumuremyi Pontien, wayoboraga Paruwasi ya Nyanza.

- Advertisement -

We avuga ko yanditse ubutumwa bugufi avuga ku kiganiro cyaciye ku muyoboro wa youtube, cyanengaga amakosa akorwa n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR na RGB, abwoherereza Pasiteri  Nimuragire yunga mu byo uwo munyamakuru yanengaga, ubwo buyobozi bwombi, bubimenye, bumwandikira bumumenyesha ko basheshe amasezerano y’akazi.

Kuri Pasiteri Rurangirwa Serge wayoboraga Umudugudu wa Kanyinya, avuga ko aherutse guhagarika mu nshingano Umukirisito uherutse guhanura ibintu bishobora guteza intugunda muri rubanda, afunga n’icyo cyumba, basengeragamo bibabaza ababashyigikiye.

Ati “Iri totezwa turimo gukorerwa rishingiye ku mateka ya Jenoside n’ababigizemo uruhare bo mu Itorero ADEPR.”

Pasiteri Bizimana Vincent avuga ko yasabwe na Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney guca uwitwa Pasiteri Kalisa, amubaza impamvu, aramwihorera.

Ati “Naje kumenya amakuru ko impamvu yansabaga guca Pasitori Kalisa ari uko twajyanye mu ivugabutumwa, agahabwa umwanya wo gushishikariza abakirisito kwitanga ngo bubake Ishuri ry’Itorero i Rusizi.”

Bizimana avuga ko uyu Past Nimuragire yaje kumubwira ko atamukunda kandi ko icyo yari yaramushyiriye muri uyu Mudugudu ari guca Pasiteri Kalisa none akaba yaramuhaye icyubahiro adakwiye.

Umushumba Mukuru wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yemera ko Itorero ryaseshe amasezerano y’akazi ryari rifitanye n’abo bose kubera amakosa bakoze n’inshingano batubahirije, kandi ko ibyo byakozwe mu buryo bukurikije amategeko nkuko abivuga.

Ati “Baramutse bataranyuzwe n’icyemezo bafatiwe banyura mu nzira ziteganywa n’amategeko.”

Gusa Pasiteri  Ndayizeye ntabwo yigeze asubiza ikibazo nyamukuru abo bose bavuga cyo  kwirukanwa mu kazi bituruka ku mpamvu bagaragaje.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Yusta Kayitesi, avuga ko nta baruwa abo ba Pasitoro bandikiye uru rwego bigeze babona.

Ati “Mujye mubagira inama babijyane mu Nzego z’Umurimo.

UMUSEKE ufite inyandiko aba bagabo bandikiye Itorero ADEPR baritakambira akarengane barimo gukorerwa, bakanabimenyesha Urwego rwa RGB ariko bakaba batarasubijwe usibye gusesa amasezerano y’akazi byakozwe n’Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR.

Abo bose uko ari bane bamaze kwamburwa inshingano, bakifuza ko Inzego z’Ubugenzacyaha zagombye gucukumbura iki kibazo cy’ihohoterwa ry’abarokotse bivugwa muri ADEPR, ababifitemo uruhare bagenda babyigamba bagahanwa.

Itorero ry’Umudugudu wa Ruvumera Past Bizimana Vincent yirukanywemo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo