America ntacyo yabwiwe ku cyemezo u Burundi bwafashe cyo gufunga imipaka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ambasade y’Amerika mu Rwanda yamenyesheje abaturage bayo ko u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda,itangaza ko nta makuru ifite y’igihe bizamara.

Ku wa kane tariki ya 11 Mutarama nibwo u Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ibihuza n’u Rwanda.

Ni nyuma yaho iki gihugu gishyize mu majwi u Rwanda kuba ruri inyuma y’igitero umutwe wa RED Tabara wagabye muri Zone ya Gatumba mu Burundi.

Mu ijambo risoza umwaka,Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evaliste, yaciye amarenga ko ibintu bigiye gusubira irudubi, imipaka ikongera igafungwa.

Mu itangazo Ambasade y’Amerika mu Rwanda yasohoye,iburira abaturage b’iki gihugu kugira amakenga kubera ifungwa ry’iyo mipaka.

Iri tangazo riragira riti: “Umuburo ku Banyamerika kubera ifungwa ry’umupaka w’Uburundi n’u Rwanda.

Ambasade y’Amerika mu Rwanda yamenye ko umupaka w’u Rwanda n’Uburundi wafunzwe. Nta makuru dufite y’igihe iri fungwa rizamara. Niyo mpamvu tubagira inama yo gukurikiranira hafi itangazamakuru ryo mu gihugu kugira ngo mumenye byinshi ku bishya n’bivugwa kuri iki kibazo.”

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW