America yasabye ko ibibazo bya Congo n’u Rwanda bikemuka mu mahoro

Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta muri America, byavuze ko mu biganiro Antony J. Blinken yagiranye na Perezida Paul Kagame bavuze ku buryo ibibazo biri hagati ya Congo n’u Rwanda byakemuka mu nzira y’amahoro.

Itangazo rigufi ryashyizwe ku rubuga rw’Ubunyamabanga bwa Leta ya America, rivuga ko Blinken yahuye na Perezida Paul Kagame mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu yitwa World Economic Forum ibera i Davos, mu Busuwisi.

Iryo tangazo rigira riti “Baganiriye uko haterwa intambe mu kongera imbaraga zigamije kugabanya umwuka mubi mu Burasirazuba bwa Congo. Umunyamabanga wa Leta ya America yagaragagaje ko hakenewe ko buri ruhande mu zivugwa rutera intambwe mu gukemura ikibazo.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, binyuze kuri X yahoze ari Twitter, ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umunyabanga wa Leta ya America, Antony Blinken bavuga ku mikoranire iriho igamije ko akarere kagira amahoro arambye, no gukemura ibibazo muzi bitera intembara.

Uku guhura gukurikiye uruzinduko Umuyobozi w’Ubutasi muri America, Mme Avril Haines, yagiriye mu Rwanda mu Ugushyingo uyu mwaka.

Aho i Davos uretse kuba Perezida Paul Kagame yahuriye n’abayobozi batandukanye, ni umwe mu banagejeje ijambo ku bari muri iyo nama.

Intumwa za America ziganira n’iz’u Rwanda
Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine
Intumwa za Ukraine ziganira n’iz’u Rwanda

UMUSEKE.RW