Amerika itewe impungenge n’amagambo ya Ndayishimiye ku batinganyi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yababajwe n’amagambo ya Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ahutaza abaryamana bahuje ibitsina, isaba kubaha uburenganzira bwabo.

Mu kiganiro aheruka guha itangazamakuru, Ndayishimiye yamaganye ku mugaragaro ubutinganyi, n’ibihugu bishaka ko bushinga imizi mu bihugu bya Afurika.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibihugu bikangisha guhagarikira imfashanyo abatemera ubutinganyi (abaryamana bahuje igitsina), bikwiye kuyireka.

Yashimangiye ko abakora ibikorwa by’ubutinganyi bakwiye guterwa amabuye.

Ati “Abo bantu tubabonye mu Burundi bakwiye kubajyana kuri Stade bakabatera amabuye, kandi nta cyaha baba bakoze.”

Uvugira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Matthew Miller, yatangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye ari urucantege ku baryamana bahuje ibitsina.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibabajwe n’ijambo rya Perezida Ndayishimiye ryibasira igice kimwe cyigaheza Abarundi.”

Yakomeje ati “Turahamagarira abayobozi b’Abarundi kubaha uburenganzira bwa muntu no guha ubutabera kimwe Abarundi bose.”

Amerika yirinze kuvuga ku byo gutera amabuye Abatinganyi.

- Advertisement -

Amagambo umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis aherutse gutangaza asaba abaseseridoti ba Kiliziya Gatolika guha umugisha ababana bahuje ibitsina, yavugishije benshi ku Isi ariko by’umwihariko muri Afurika babyamaganiye kure.

UMUSEKE.RW