Bruce Melodie na Coach Gael bashoye imari mu ikipe ya UGB

Umunyamuziki Bruce Melodie na Coach Gael usanzwe ari umuyobozi wa 1:55 AM, bashoye imari mu ikipe ya Basketball yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yitwa United Generation Basketball ( UGB).

Byemejwe ku mugaragaro mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024.

Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya UGB, Jean LUC Cyusa yavuze ko kuva mu 1998 iyi kipe ifite intego zo guteza imbere umupira wa Basketball mu rubyiruko kugira ngo bazagire icyo bamarira igihugu ndetse n’imiryango yabo.

Avuga ko kugira ngo iyo ntego igerweho bagize amahirwe yo guhura na Bruce Melodie ndetse na Coach Gael, basanga bafite ubushake bwo guteza imbere urubyiruko.

Ati “Ubu ngubu twabaye umwe, mfite icyizere ko tuzagera kure kuko Bruce na Group ye kuba bataratinze kumva ko UGB dushobora guhuza imbaraga.”

Coach Gael usanzwe ari umuyobozi wa 1:55 AM avuga ko batekereje gukomeza kujyana imyidagaduro na siporo mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Avuga ko babanje kubyigaho basanga UGB ariyo kipe bakorana kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo biyemeje no gushyira itafari kuri ubwo bukerarugendo.

Bruce Melodie we yavuze ko atari impanuka gushora imari muri Basketball kuko mbere yo gukora imiziki yabanje gukina uyu mukino.

Yavuze ko atagiye kure ya Basketball kuko uyu mukino wamugumye mu maso, birimo amasezerano na BK Arena ndetse n’indirimbo yakoreye irushanwa rya BAL.

- Advertisement -

Ati “Uyu munsi dufite ikipe yacu dukwiriye gukunda no gushyigikira, tukayiba inyuma.”

Bruce Melodie yavuze ko gushora imari muri UGB bigamije kuyifasha kwitwara neza no guhatanira igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Richard Nyirishema, Visi Perezida wa FERWABA avuga ko aya masezerano y’ubufatanye ari igikorwa cyiza gituma n’abandi bashoramari binjira muri Basketball.

Avuga ko uyu mukino uri kuzamuka haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Muri iki kiganiro hatangajwe ko Kenny Mugarura, usanzwe ari murumuna wa Coach Gael yahise agirwa Umuyobozi wungirije wa UGB.

Umwaka ushize ikipe ya UGB yarangije shampiyona iri ku mwanya wa munani mu makipe 14.

Bruce Melodie na Coach Gael bashoye muri UGB

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW