Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera bayobotse kurya amajanja n’amajosi y’inkonko, ni nyuma y’uko hari umushoramari baturanye worora inkoko akanazibaga, akajugunya ako kaboga mu kimoteri kagapfa ubusa.
Abo baturage ni abo mu Murenge wa Mayange bagana ku bwinshi urwo ruganda rwitwa Poultry Easter Africa Ltd-PEAL, ruherereye mu mudugudu wa Gakindo, Akagari ka Kagenge.
Abaturiye urwo ruganda bavuga ko mu minsi yo kubaga usanga abantu batonze umurongo kugira ngo badatahira aho.
Ayo majanja n’amajosi akunzwe cyane mu tubari ducuruza inzoga z’inkorano twiganje mu Mudugudu wa Kabyo mu Kagari ka Mbyo.
Aho muri iyo Santeri nta wanywera mu kabari kadakaranga ako kaboga kuko ariko kabashije kubahendukira.
Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwigondera inkoko yose cyangwa izindi nyama.
Ijanja rimwe ry’inkoko ryanyujijwe mu mavuta rigurwa amafaranga 50 Frw, mu gihe ibiro 2 Kgs bigura 1000 Frw.
Abaturage bavuga ko izi nyama hari n’abazigura ku ruganda bakajya kuziteka mu isombe no kuzikoramo isosi mu ngo.
Uyu yagize ati “Inyama z’amajanja n’amajosi ziraribwa cyane, uruganda ruzitunganya neza abantu bakagura, bakarya nta kibazo. Inyama yose twasanze ari inyama.”
Gusa hari ababwiye UMUSEKE ko ahabikwa ayo majanja n’amajosi kuri urwo ruganda hatiyubashye na busa, ibishobora gutera indwara.
Uyu yagize ati “Mbere babijugunyaga mu kimoteri ugasanga abaturage barabirwanira, umuzungu (nyiri uruganda) ategeka ko izo nyama zishyirwa ahantu, zikajya zigurishwa. haba hasa nabi.”
Umwanzuro wo kugurisha ibyo bisigazwa by’inkoko wafashwe nyuma y’uko abaturage baterana ingumi mu kimoteri aho byajugunywaga, umuzungu afata icyemezo cyo kujya babigurisha mu rwego rwo guca akavuyo.
DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW