Congo yashenguwe n’umusirikare wayo wishwe n’u Rwanda

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashenguwe n’urupfu rw’umusirikare wayo warasiwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko we na bagenzi be babiri bageze mu Rwanda ngo “bibeshye”.

Ku wa kabiri ni bwo Ingabo z’u Rwanda zemeje ko abasirikare batatu bafite imbunda imwe na magazine zirimo amasasu 105, bafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Umwe muri abo basirikare yarashwe n’inzego z’umutekano ubwo yarasaga ku barinzi.

FARDC yavuze ko uwarashwe agapfa yitwa 2eme Classe Anyasaka Nkoy Lucien.

Abafashwe mpiri n’Igisirikare cy’u Rwanda ni Cpl Anyasaka Nkoi Lucien na Sgt Asman Mapenda Termite.

FARDC ivuga ko ku basirikare b’impande zombi kwisanga ku rundi ruhande rw’umupaka bibaho kenshi.

Yinubiye ko uwo yarashwe “kuko gusa yarenze umupaka yibeshye”.

Abasirikare ba RD Congo bafatiwe mu Rwanda basanganywe n’ibifurumba by’urumogi.

Si ubwa mbere abasirikare ba FARDC barenze umupaka uhuza u Rwanda na ED Congo bakagerageza kurasa ku ngabo z’u Rwanda.

- Advertisement -

ISESENGURA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW