CPF INEZA yakoreraga mu Majyepfo yatangije Ishami mu Mujyi wa Kigali

Ikigo cy’imali iciriritse cyitwa CPF INEZA gisanzwe gikorera mu Karere ka Muhanga na Kamonyi, cyatangije ishami mu Mujyi wa Kigali.

Gutangiza ishami ry’iki cyigo cy’imali iciriritse CPF INEZA, mu Mujyi wa Kigali byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 15 kimaze gikorera muri utwo Turere tubiri two mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CPF INEZA, Mutakwasuku Yvonne avuga ko cyatangijwe n’umubare w’abakristo bakeya, batizwa inzu yo gukoreramo mu gikari cy’iryo Torero babarizwamo.

Mutakwasuku avuga ko icyo gihe byitwaga ko ari ikimina ariko cyagiye gikura kigera ku rwego rwo kwitwa Ikigo cy’Imali iciriritse.

Ati: “Uyu munsi dufite abanyamuryango 12,000 mu Turere twa Muhanga na Kamonyi.”

Yavuze ko impamvu yatumye batangiza Ishami mu Mujyi wa Kigali ari ukwegereza iki kigo bamwe mu Banyamuryango babo bakoreraga imirimo itandukanye mu Ntara y’Amajyepfo bakaza kwimukira iKigali.

Mutakwasuku avuga ko basanze ari ngombwa ko CPF INEZA itangiza Ishami iNyabugogo kubera ko ari agace gahuriramo n’abantu benshi biganjemo abakora Ubushabitsi buciriritse ndetse n’uburi ku rwego rwo hejuru bumva bafitiye igisubizo binyuze mu nguzanyo zitandukanye baha abakiliya babo.

Ati:’Dufite umwihariko w’inguzanyo dutanga twise Umurabyo kuko uwo tuyihaye ayikoresha ku munsi akadusubiza ayo twamuhaye ku munsi harimo inyungu akuyemo’

Ndayizigiye Emmanuel Umwe mu banyamuryango watanze ubuhamya bw’inguzanyo yahawe n’iki kigo, avuga ko  igihe batangiye gukorana na CPF bitari biboroheye, kuko hari abo basengana babacaga intege ko aho yakoreraga ari mu cyumba basengeregamo biyambaza Imana none bakaba bayisimbuje amafaranga.

- Advertisement -

Ati:’Ayo magambo bagenzi bacu batubwiraga yabanje kuduca intege, ariko twakomejwe n’ingufu abatangije iki kigo bashyizemo turakora dutera imbere’

Ndayizigiye yavuze ko amafaranga makeya yari afite icyo gihe, iyo adahabwa inguzanyo ngo ayikoreshe neza ataba ageze ku bikorwa afite uyu munsi birimo n’imodoka y’ubucuruzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisigara Kalisa Jean Sauveur avuga ko uyu Murenge urimo kugwiza imbaraga ashingiye ku bigo by’Imali, amabanki y’ubucuruzi ndetse n’Umubare w’abaturage bakorana nabyo babafasha kwizigamira cyane.

Ati:’Muri iki gice bajemo cya Nyabugogo n’ahantu hari urujya n’uruza rw’abantu benshi ikidushimishije nuko bazajya bakorana n’abacuruzi bacirirtse bifuza kuzamuka’

Gitifu Kalisa yabasabye kunoza serivisi kurushaho kugira ngo bagire itandukaniro n’abatayitanga mu buryo bwiza.

Mu Banyamuryango 12000 CPF INEZA isanzwe ifite, 49%muri bo ni abagore, 51% bakaba ari abagabo, muri abo kandi 20% ni Urubyiruko rumaze gusobanukirwa no gukorana n’Ibigo by’Imali.

Bamwe mu bakozi ba CPF INEZA, n’abayobozi mu bigo bitandukanye
Ndayizigiye Emmanuel Umunyamuryango avuga ko babanje gucibwa intege na bamwe mu bakristo basenganaga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur yasabye abakora muri CPF INEZA gutanga serivisi nziza kandi inogeye abakiliya
Gutangiza Ishami rya CPF INEZA mu Mujyi wa Kigali, byahuriranye n’Isabukuru y’imyaka 15 iki kigo kimaze gishinzwe.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Nyarugenge.