Col(Rtd) Dr Kiiza Besigye umaze kwiyamamariza kuyobora Uganda inshuro enye ariko agatsindwa, yibasiye Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni,nyuma yo kwibwa ibitoki mu murima.
Uyu mugabo wo mu ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC),yatangaje ko abajura bibasiye urutoki rwe maze bagatwara ibitoki bitandatu, ibintu avuga ko byatewe n’ibibazo by’ubukungu biri ku butegesti bwa Perezida Museveni.
Abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “ Mu ijoro ryakeye ibitoki bitandatu byibwe mu murima muto mfite I Sarangati.Niyo mpamvu abantu batakirara mu mazu yabo ngo basinzire,bararira imirima. Ni kubera ibibazo by’ubukungu Uganda imazemo nyuma y’imyaka 40 y’ishya NRM na Museveni.”
Kiiza Besigye mu bihe bitandukanye yakomeje kugaragaza ukutavuga rumwe na Perezida Museveni wa Uganda.
Uyu mugabo utuye mu karere ka Wakiso, kuva mu 2001,2006, 2016 yagerageje kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko ntibyamuhira.
Igihe cyose yateguraga imyigaragambyo n’ishyaka rye,yatabwaga muri yombi.
UMUSEKE.RW