FARDC na M23 baritana ba mwana ku bisasu byaguye mu mujyi wa Sake

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 buri ruhande rurashinja urundi gutera ibisasu biremereye mu mujyi wa Sake.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Umuvugizi w’ingabo za RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Kaiko Ndjike, yamaganye M23 ku guhungabanya amahoro no kurasa ku basivile.

Yavuze ko kuri uyu wa gatanu, abarwanyi ba M23 barashe buhumyi ibisasu byo mu bwoko bwa Mortier 120 mm ahatuwe n’abaturage benshi.

Abo mu mutwe wa M23 bavuga ko saa 13hoo z’uyu wa 12 Mutarama, ingabo za Leta n’abo bakorana barashe ibisasu biremereye mu mujyi wa Sake.

Amakuru atangwa n’abaturage baho avuga ko nta bantu bishwe cyangwa bakomerekejwe n’ibyo bisasu.

Abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira umujyi wa Sake uri mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aha i Sake niho hari ibirindiro by’ingabo z’Abarundi zifasha ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaza intwaro nka Mai Mai, FDLR, n’urubyiruko rwibumbiye muri Wazalendo mu mirwano bahanganyemo na M23.

Kugeza ubu Umujyi wa Goma ukomeje kujya mu kaga ko kubura ibiribwa mu gihe imihanda iva muri Masisi na Rutshuru ifunzwe n’ingabo za Leta zihagarika ibiribwa biva mu bice biyoborwa na M23 zitinya ko ishobora kubinjirana.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHSON / UMUSEKE.RW