FERWAFA izakoresha asaga miliyari 10 Frw muri uyu mwaka

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryagaragaje Ingengo y’Imari izakoresha muri uyu mwaka, ikabakaba miliyari 10 Frw.

Iyi Ngengo y’Imari Ferwafa izakoresha, izagaragarizwa mu Nteko Rusange Idasanzwe biteganyijwe ko izaba mu mpera z’iki Cyumweru.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2024 izaba ingana na 9.932.725.243 Frw.

Iyi Nteko rusange Idasanzwe iteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2024.

Muri uyu mwaka FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw, muri yo mafaranga, angana na miliyari 5.73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2.2 Frw azajya mu bikorwa by’iri shyirahamwe birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw ari yo azakoreshwa mu kugura ibikoresho bya Hotel ya FERWAFA no kubaka ibibuga bine.

Iri Shyirahamwe ryateganyije ko uyu mwaka amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore, azakoresha miliyari 2.41 Frw, mu umwaka ushize yari miliyari 2.5 Frw, akaba azava muri miliyari 5.73 Frw yagenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago.

Muri iyi Nteko Rusange kandi, hazaberamo amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA no kwemeza Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire.

Ingengo y’Imari ya Ferwafa mu 2024, yamenyekanye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW