Fortran Bigirimana yateguje igitaramo gikomeye muri Kigali

Umuramyi w’Umurundi, Fortran Bigirimana agiye gutaramira Kicukiro muri New Life Bible Church mu mushinga yise “Birakwumvira Live Recording Experience” azahuriramo na James&Daneilla, bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo kizaba ku wa 14 Mutarama 2024, Fortran yanatumiyemo Intumwa y’Imana, Dr Paul Gitwaza n’abandi.

Uyu muramyi agiye gukora iki gitaramo muri Mutarama 2024 nyuma y’uko gisubitswe mu mpera z’umwaka ushize.

Icyo gihe yari yatumiye abahanzi barimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi n’abandi batandukanye.

Fortran avuga ko hari hashize imyaka ibiri Imana imushyize ku mutima gukora iki gitaramo kandi akagikorera mu Rwanda.

Ati “Kubwira abantu ko ibyo umuntu byose yacamo bisa n’ibigoye cyangwa bishobora kunanirana mu maso y’umwana w’umuntu ko byose byumvira ijwi ry’umuremyi.”

Gukorana na James& Daniella muri iki gitaramo, Fortran avuga ko basanzwe ari inshuti z’akadasohoka akaba nawe aherutse kubafasha mu bitaramo baherutsemo i Burayi.

Ati “Ni abantu bakunda Imana nanjye nkunda Imana, duhuje indangagaciro. Twarahuje cyane nyuma tunakorana indirimbo yitwa ‘Amaraso yawe’.”

Fortran asobanura ko “Birakumvira” ari igitaramo asobanura ko Imana yamutegetse aho kwinjira bizasaba umuntu kuhagera gusa. Ni ubuntu.

- Advertisement -

Gusa iki gitaramo kizatangira saa kumi nimwe z’umugoroba, hashyizweho itike y’ibihumbi 20 Frw ku bantu bifuza gutera inkunga igitaramo cye yise “Birakwumvira”.

Fortran Bigirimana ukomoka mu Burundi amaze imyaka 10 atuye mu Bufaransa, azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ntaco nzoba’, ‘ Azonyambika’, ‘Amahoro’, ‘Birakumvira’ yakoranye na Adrien Misigaro n’izindi.

Fortran yatumiye Intumwa y’Imana, Dr Paul Gitwaza
Fortran n’itsinda rimufasha gutegura iki gitaramo i Kigali ( Photo: Inyarwanda)
Fotran Bigirimana agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka itanu (Photo:Inyarwanda)
Daniella avuga ko Fortran basanzwe ari abavandimwe (Photo:Inyarwanda)
Urupapuro rwamamaza igtaramo cya Fortran i Kigali

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW