Gakenke: Umuhanda Kigali-Musanze wabaye nyabagendwa

Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu 29 Mutarama 2024, yateje Ibiza by’inkangu yafunze umuhanda Kigali-Musanze mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, nyuma hakorwa ubutabazi bwihuse umuhanda urakorwa ubu ukaba wongeye kuba nyabagendwa.

Iyi nkangu yatewe n’umusozi waridutse mu Murenge wa Nemba ahazwi nko muri Buranga, aho imvura yatangiye kugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere igakomeza ijoro ryose rishyira kuri uyu wa kabiri, ariko ibyondo byinshi byari byafunze uyu muhanda imashini zikora umuhanda zibikuraho urongera uragendwa.

Inkangu ikimara kuba Polisi y’Igihugu yahise itangaza ibinyujije ku rukuta rwa X, ko uyu muhanda ubaye ufunzwe by’agateganyo.

Yagize iti “Muraho, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga, ubu umuhanda Gakenke- Musanze wabaye ufunze by’agateganyo. Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa. Murakoze.”

Nyuma y’igihe gito iri tangazo risohowe na polisi, yahise yongera kumenyesha abakoresha uyu muhanda ko imirimo yo kuwutunganya yarangiye, ubu ukaba wongeye kuba nyabagendwa nk’uko bisanzwe.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Jeans Bosco Mwiseneza yemeza ko kugeza ubu uyu muhanda ari nyabagendwa, amenyesha abaeukoresha ko urujya n’uruza bikomeje.

Yagize ati” Nibyo umuhanda Musanze-Kigali wari wagize ikibazo cy’inkangu muri Buranga, ubu urafunguye ni nyabagendwa, abawukoresha bakomeze nk’uko bisanzwe ubu urujya n’uruza rurakomeje nta kibazo.”

Inkangu yafunze umuhanda Gakenke-Musanze

- Advertisement -

NYIRANDIKUBWIMANA Jeanviere

UMUSEKE.RW/Gakenke