Gen Mamadi Doumbouya wa Guinée utegerejwe mu Rwanda ni muntu ki ?

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2024,Perezida wa Guinée, Gen Mamadi Doumbouya ategerejwe i Kigali, mu ruzinduko rw’akazi no gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Doumbouya agiye gusura u Rwanda nyuma y’uko yakiriye Perezida Paul Kagame i Conakry tariki ya 17 Mata 2023, baganira ku kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.

Muri iki gihugu, icyo gihe Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Guinée, Gen  Mamadi Doumbouya.

Basuye abana b’abanyeshuri bo mu turere 33 tw’igihugu bari guhugurirwa mu Ishuri rya Gisirikare “Prytanée Militaire of Guinea”, aho bategurirwa kuzavamo abayobozi b’ahazaza kandi bakora impinduka mu gihugu.

Yanitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro Ikiraro cya Kagbélen giherereye mu Mujyi wa Dubréka muri Guinée cyitiriwe Perezida Paul Kagame.

“Pont Paul Kagame” ihuza Intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry. Ni ikiraro cyatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, ku ngoma ya Perezida Alpha Condé, wahiritswe ku butegetsi mu 2021. Kiri mu bikorwaremezo byubatswe mu masezerano yashyizweho umukono mu 2017 hagati ya Guinée n’u Bushinwa.

Gen Doumbouya ni muntu ki ?

Général Mamadi Doumbouya yagiye  ku butegetsi kuva muri Nzeri 2021, nyuma yo guhirika Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugeza mu 2021.

Yafashe ubutegetsi afite ipeti rya Colonel, kuri uyu wa Gatatu byatangajwe ko yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Général.

- Advertisement -

Ubwo yatangazaga ko ahiritse ubutegetsi, uyu mugabo w’imyaka 43 wahoze ari umusirikare mu ngabo z’Ubufaransa yavuze ko nta mahitamo menshi yari afite, atari ugufata ubutegetsi kubera kwiyongera kwa ruswa, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no gucunga nabi ubukungu bw’iki gihugu byaranze ubutegetsi bwa Perezida Condé.

Gen Doumbouya, washakanye n’Umufaransakazi, ni uwo mu bwoko bw’aba Malinké, cyo kimwe na Perezida yahiritse, akaba akomoka mu karere ka Kankan mu burasirazuba bw’igihugu.

Hari abavuga ko Gen  Doumbouya ari umusirikare w’umuhanga mu kuyobora bagenzi be,.

BBC ivuga ko Mu myaka irenga  15 yamaze mu gisirikare, Gen Doumbouya yakoze mu butumwa bwo muri Afghanistan, Côte d’Ivoire, Djibouti, Centrafrique ndetse no gucunga umutekano wa hafi muri Israel, Cyprus (Chypre), mu Bwongereza no muri Guinea.

Bivugwa kandi ko “yasoje neza cyane” amahugurwa yihariye ku gucunga umutekano wa hafi mu ishuri ry’umutekano mpuzamahanga ryo muri Israel, ndetse no mu mahugurwa ya gisirikare y’intyoza (indobanure) muri Sénégal, Gabon no mu Bufaransa.

Nyuma yo kumara imyaka myinshi akorera mu mutwe w’ingabo z’Ubufaransa zigabwa mu mahanga, Gen. Doumbouya yasabwe na Bwana Condé kugaruka muri Guinea mu 2018 ngo ategeke umutwe wihariye w’igisirikare (Groupement des Forces Spéciales, GFS) .

Ubwo mu 2021 yakiraga Perezida Kagame

UMUSEKE.RW