Gicumbi: Umusaza wari wabuze habonetse umurambo we

Rugwabiza Edouard w’imyaka 66, yasanzwe mu ishyamba ryegereye umupaka wa Uganda mu Karere ka Gicumbi yapfuye.

Umurambo we wabonetse kuri uyu wa 14 Mutarama 2024, mu murenge wa Kaniga, Akagari ka Nyarwambu, umudugudu wa Cyasaku.

Amakuru UMUSEKE wamenye  avuga ko  uyu musaza wari usanzwe atuye mu Mudugudu wa Kinnogo  yabuze ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.

Byageze mu gitondo bajya kumushakisha, bageze mu gashyamba kari hafi n’ umupaka ku gice cy’u Rwanda, nibwo babonye umurambo wa nyakwigendera yapfuye, abonywe bwa mbere n’umuhungu we witwa Wariraye Jean de la Paix w’imyaka 31.

Umuryango wa nyakwigendera uvuga ko yavuye iwe ku wa 13 Mutarama 2024,avuga ko agiye muri Uganda kugura kawunga ariko ntiyarara atashye ari nabwo batangiye kumushakisha.

Umuyobozi w’Akarere ka icumbi ,Uwera Parfaite, yasabye abaturage kujya banyura mu nzira zemewe bambuka umupaka mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zozse byabageraho.

Ubwo twakoraga inkuru umurambo wa nyakwigendera wari utarashyingurwa.

UMUSEKE.RW