Hatanzwe inama ku gukemura ubwumvikane buke mu bihugu bya EAC

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Peter Mathuki yagaragaje ko umwuka mubi uri hagati ya bimwe mu bihugu biwugize, ugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Umwuka mubi ukomeje gusakara hagati ya DR Congo n’u Rwanda mu gihe Kinshasa ikomeza gushinja Kigali gufasha inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ivuga ko idafasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse n’uyu mutwe uvuga ko nta bufasha uhabwa na Kigali.

Hagati aho, u Burundi bwohereje ingabo mu ibanga zifasha mu mirwano ingabo za FARDC kurwanya inyeshyamba za M23.

Byahumiye ku mirari ku wa 20 Ukuboza 2023 nyuma y’igitero cya RED-Tabara cyiciwemo abantu mu Burundi.

Ubutegetsi bwa Gitega bwashinje u Rwanda gutoza no gucumbikira RED-Tabara, butangaza ko bugiye gufunga imipaka. Byaraye bibaye.

Mu ijambo rye ryo gusoza umwaka ushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yagize atiIcyo twiyemeje ni uko tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b’u Burundi ntibongere kwicwa n’ibyo birara.”

ISESENGURA

- Advertisement -

EAC irakomakoma umwuka mubi

Bwana Dr Peter Mathuki, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 12 Mutarama 2024, yibukije ko uyu muryango washinzwe mu nyungu zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagaragaje ko uyu muryango kandi ugamije ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere ibihugu bigize aka Karere.

Nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa EAC yakomeje abivuga, ngo ibihugu byose birasabwa guharanira kugera ku bufatanye n’imikoranire kugira ngo abaturage bakomeze kuba ihuriro ry’ubufatanye bw’uwo muryango.

Ati ” Amahame y’ibikorwa by’Umuryango ateganya ko, kwishyira hamwe kwacu gushingiye ku bantu kandi ko ibyo dukora byose bigomba kubahiriza byimazeyo uyu mwuka.”

Yagaragaje ko mu gihe habaye impaka hagati y’ibihugu bibiri cyangwa byinshi, hari uburyo bwashyizweho bwo gukemura amakimbirane, bwubaha byimazeyo ubusugire bw’ibihugu binyamuryango.

Ati “Ndashishikariza rero ibihugu by’abafatanyabikorwa kubahiriza gukemura amakimbirane ayo ari yo yose mu mahoro.”

Dr Mathuki yasabye kandi ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kubana mu mahoro nk’abaturanyi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW