Mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye,ku cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, habonetse indi mibiri 24 nyuma yaho mu Kwakira umwaka ushize nabwo habonetse indi 39.
Iyi mibiri yasanzwe mu Kagari ka Ngoma, muri uwo Murenge wa Ngoma, aho bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yatangaje ko iyo mibiri yabonetse ahari hubatse igikoni n’ubundi cyo mu rugo rwa Séraphine Dusabemariya, ari na rwo n’ubundi rwari rwabonetsemo imibiri 39, ahacukurwaga fondasiyo yo kubaka urugo.
Ati “Hashingiwe ku iperereza ryakomeje gukorwa n’amakuru yagejejwe ku bugenzacyaha, ejo hatangiye ibikorwa byo gushaka indi mibiri. Habonetse 24. N’uyu munsi igikorwa kirakomeza.”
Kigali Today ivuga ko abaturiye ahabonetse imibiri bavuga ko ruguru yaho, ugana kwa Hishamunda, ari we se wa Dusabemariya, hashobora kuba hari n’indi mibiri, kuko hari umusarane urebye ushaje, bibaza impamvu udasenywa ngo usimbuzwe undi.
Binavugwa ko imirimo yo gushakisha iyi mibiri yabaye nk’itindaho, kuko nyuma yo kubona amakuru habanje gushakishwa uruhushya rwo gusenya, harimo no kwiyemeza kuzongera kubakira uwasenyewe, mu gihe itahaboneka.
Imirimo yo gushakisha indi mibiri irakomeje.
UMUSEKE.RW