Ibivugwa ku rupfu rw’intare 2 zakomotseho izindi ziri muri Pariki y’Akagera

*Iyi nkuru irimo byinshi byihariye ku mibereho y’intare no gusaza kwazo

 Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko Intare ebyiri zari zimaze imyaka umunani zigaruwe muri iyi Pariki, ziherutse gupfa mu mpera za 2023, bitewe n’izabukuru.

Muri izo ntare zapfuye harimo iyitwa  Ntwali,  ikaba ipfuye ifite imyaka 13 n’indi yitwa Ngangari, yapfuye ifite imyaka 12.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko izi ntare zombi zari ziri mu Ntare zirindwi zagejejwe muri iyi Pariki mu mwaka wa 2015 ubwo zongeraga kugarurwa mu Rwanda.

Ubu habarurwa intare 60 zikomoka ku ntare zirindwi zagejejwe mu Rwanda mu 2015.

 

Intare zibaho gute mu buzima bwazo ?

Intare ni inyamaswa y’inkazi abantu benshi batinya, ndetse no kumenya ubuzima bwite bwayo biragoye gusa ni imwe mu nyamaswa ibaho imyaka mike kuko nibura buri imwe iba ishobora kumara imyaka 15.

Kuba intare ibaho igihe gito bituruka ku kuba ikoresha imbaraga nyinshi mu gushaka icyo irya.

- Advertisement -

Mu kiganiro na UMUSEKE, Karinganire Jean Paul umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’igihugu y’Akagera, yavuze ko intare nini ipima ibiro 200 (Kg).

Intare ibwegeka amezi 3, iyo igiye kubwagura hari igihe ibwagura ibibwana 6.

Karinganire Jean Paul yagize ati “Intare ni yo nyamaswa yambere ihiga muri parike (apex predator). Umusanzu intare zitanga mu rusobe rw’ibinyabizima ni uko zihiga indyabyatsi, bigatuma zitaba nyinshi kuko kuba nyinshi kwazo byatuma ishyamba rihinduka ubutayu kubera kurisha cyane.

Ikindi umuhigo w’intare, izindi nyamaswa nk’impyisi, inkongoro cyangwa izindi ndyanyama zibasha kuba zawuryaho na zo kuko intare ntabwo buri gihe zimaririza.”

Yakomeje avuga ko intare zapfuye mu zazanywe mbere muri Pariki y’Akagera harimo iyiswe Ntwali na  Ngangari. Ngo ni zo ngabo zaje mbere mu Rwanda ubwo bazizanaga mu 2015.

Izi ntare zabanje kubaho mu majyaruguru ya pariki y’Akagera, ariko mu minsi yazo ya yuma zaje kugaruka mu gace kiswe Magashi Peninsula, ziza kubana n’indi intare z’umuryango w’iyitwa Amahoro.

Gusaza kw’intare ni mu myaka 15 ariko akenshi gupfa kwazo biterwa nogukoresha imbaraga nyinshi. Iyo intare zimaze gusaza zibura imbaraga, izindi zikazihigira.

Ikindi ni uko mu gusaza kw’intare zikuka amenyo, nubwo izindi zayihigira kurya birayinanira ikaba yakwicwa n’inzara.

Umwaka ushize wa 2023 Pariki y’Akagera yasuwe n’abaturage 54141 barimo Abanyarwanda 26,047 abanyamahanga 23,047 ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda 4, 534.

Nibura aba bayisuye binjiye arenga miliyoni 4,5 z’Amadorali.

Ngangari na yo yapfuye ifite imyaka 12

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW