Igisirikare cya Congo n’icya SADC bigiye gutangiza ibitero kuri M23

Igisirikare cya Congo cyatangaje ko kigiye gufatanya n’ingabo za SADC kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23.

Niyo ntangiriro y’ibikorwa bya gisirikare hagati y’igisirikare cya Congo, FARDC n’ingabo z’ibihugu bya SADC zagiye gutabara Congo Kinshasa.

Lt. Gen Fall Sikabwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya Ruguru, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, ingabo za SADC zitandukanye n’ingabo za EAC ziheruka gusoza igihe zari zahawe muri Congo, ntizongererwe ikindi gihe.

Ati “Abaturage bafashwe bugwate na M23, n’abaturage ba Kivu ya Ruguru, bagomba kumenya ko izi ngabo zitandukanye n’iza Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje agira ati “SADC yaje ifite gahunda yo kugaba ibitero.”

Ku rundi ruhande umuvugizi wa Politiki wa M23, yavuze ko ingabo za Congo zikomeje kugaba ibitero ku birindiro by’izo nyeshyamba.

Yavuze ko ingabo za Congo, FARDC, ziri kumwe na FDLR, abacanshuro, ingabo z’u Burundi, zagabye ibitero ku basivile batuye ahitwa i Karuba no mu nkengero zayo.

Mbere yaho nabwo ngo hari habayeho imirwano.

Bamwe mu bagaragaza ko bari ku ruhande rwa M23 ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, bavuze ko inyeshyamba za M23 zishe umwe mu bakuriye urubyiruko rwa Wazalendo wari wariyise TIGRE.

- Advertisement -

Uyu ngo yicaga abaturage b’aborozi bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse ngo yishe uwitwa KAGIRANEZA Faustin ahitwa i Burungu.

Cyakora UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuvugizi wa M23, ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa, ntibyadushobokera.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW