Ingabo za RD Congo nizo za 8 zikomeye muri Afurika

Urubuga rwo muri Amerika rwatangaje ko igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kiza ku mwanya wa munani mu bisirikare bikomeye muri Afurika no ku mwanya wa 73 ku rwego rw’Isi.

Mu gushyira ibihugu ku mu byiciro by’ubuhangange mu bya gisirikare abahanga bibanda ku bintu 60 bitandukanye harimo kureba umubare w’abashobora kuba ingabo, umubare w’ingabo nyir’izina, ibikoresho n’ingengo y’imari.

Urutonde rw’uyu mwaka wa 2024 rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye ,u Rwanda ntirurimo.

Uru rutonde rwasohotse ku wa 11 Mutarama 2024, rwerekana ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa mbere mu kugira igisirikare gikomeye, ikurikirwa n’Uburusiya n’Ubushinwa bwa gatatu ku Isi.

Uru rutonde rugaragaza ko Misiri iza ku mwanya wa mbere mu kugira igisirikare gikomeye muri Afurika, ikurikirwa Algerie (2), Afurika y’Epfo (3), Nigeria (4), Ethiopia (5), Angola (6), Morocco (7), RDC (8), Tunisia (9), Sudan (10).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Leta ya Congo ikurikirwa na Kenya iri ku mwanya wa 12 muri Afurika na 89 ku Isi.

Hari abavuga ko gushyira RD Congo mu myanya y’imbere ari nko kuyagaza kugira ngo abakora izo ntonde n’ibihugu bikomeye bakomeze kubagurisha intwaro no gusahura ubutunzi bw’icyo gihugu cyambuwe ubutaka n’inyeshyamba za M23.

FARDC ku rutonde rw’ibisirikare bikomeye muri Afurika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW