Ingabo za SADC zasogongeye ikibatsi cya M23

Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi zoherejwe mu butumwa bwo kurimbura umutwe wa M23 wazengereje ubutegetsi bwa Tshisekedi, zatangiye gusogongera ku kibatsi cy’umuriro w’abo barwanyi.

Ingabo za SADC ziri muri Kivu ya Ruguru, iza mbere zahageze mu Ukuboza 2023 mu bikorwa by’ibanze byo kwiga intambara no kwitegura.

Ku wa 28 Mutarama 2024 ni bwo zinjiye byeruye mu mirwano n’umutwe wa M23 mu bitero byagize ingaruka ku basivile.

Amakuru yemeza ko ziri gufatanya na FARDC, Ingabo z’u Burundi n’imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR n’icyiswe Wazalendo.

Ni ubufatanye buri gutera ibisasu buhumyi i Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho ahari gukoreshwa imbunda za muzinga zishinze ahitwa mu ibambiro, indege z’intambara na Drones.

Hari amakuru avuga ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye mu gitero cyo ku butaka mu nkengero z’umusozi wa Muremure uri mu biganza bya M23.

Amwe mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo basirikare bakomeretse cyane.

Ni mu gihe kandi ibitero by’ingabo zirimo iza Tanzaniya n’Abarundi bananiwe gufungura umuhanda Sake-Minova.

Hari bamwe mu basirikare ba Tanzaniya basa n’abikuye mu mirwano bahungiye mu kigo cya MONUSCO.

- Advertisement -

Kuva SADC yagera muri RDC na nta metero y’ubutaka irambura umutwe wa M23 ahubwo n’ahari hafitwe na Leta baragenda bahabaka.

Kugeza ubu umutwe wa M23 uzengurutse umujyi wa Goma igice cyose cyo ku butaka uretse ikiyaga cya Kivu.

Muri Kivu ya Ruguru hashyizweho itegeko ko nta bwato bwemerewe kujya mu kiyaga cya Kivu nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

SADC cyangwa ingabo za DRC Congo ntacyo baratangaza ku kwinjira mu mirwano kw’umutwe w’ingabo za SADC.

Umutwe wa M23 uvuga ko uzakomeza kwirwanaho bagahangana n’iryo huriro rya SADC, Ingabo z’u Burundi, iza Congo, FDLR n’imitwe y’inyeshyamba ikorana na Guverinoma ya Kinshasa.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW