N’ubwo zitabashije gukomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Interforce FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri na Kiyovu Sports yo mu Cyiciro cya Mbere, zasezerewe zibonye intsinzi imwe mu mikino yo kwishyura ya 1/8 zakinaga.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaye imikino ibiri yo kwishyura muri 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro. Umukino wahuje Kiyovu Sports na Gorilla FC, ni wo wabanje.
Urucaca rwari hejuru muri uyu mukino, rwatsinze Gorilla FC ibitego 3-1 ariko rusezererwa ruzize igitego kimwe rwinjirijwe mu rugo kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego 3-3 ku giteranyo cy’imikino yombi.
Ibitego by’iyi kipe yo ku Mumena, byatsinzwe na Sharif Bayo watsinze bibiri na Muhozi Fred watsinze kimwe. Igitego cyarokoye Gorilla FC, cyatsinzwe na Nsengiyumva Mustafa wari wagiye mu kibuga asimbuye.
Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho umukino wa Rayon Sports na Interforce FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri.
Ni umukino benshi bahaga amahirwe iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, babishingira ko yari yatsinze ibitego 4-0 mu mukino ubanza.
Gusa ibyabereye kuri Kigali Pelé Stadium, bitandukanye n’ibyo benshi bibazaga.
Ku munota wa 30 w’umukino, Interforce FC yari ifunguye amazamu ibifashijwemo na Kapiteni wa yo, Mugisha Irakoze kuri penaliti yari yakorewe mugenzi we, Ishimwe Claude.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye aba barumuna ba Police FC, bayoboye n’igitego 1-0 ndetse bakina neza.
- Advertisement -
Rayon Sports yari gabanjemo abiganjemo abakinnyi basanzwe ari abasimbura, bagowe n’uyu mukino mu buryo bwagaragariye abawurebye.
Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Mugisha Irakoze yongeye kubona izamu ku munota wa 56, ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.
Kubona ibitego bibiri kwa Interforce, byahise bitera impungenge abarebye umukino ariko bikabaha icyizere bitewe no kuba Gikundiro yaratsinze ibitego byinshi mu mukino ubanza.
Ku munota wa 70, Rayon Sports yahushije penaliti yatewe na Joackiam Ojera n’ubundi wari ukorewe ikosa ariko umunyezamu wa Interforce, Irankunda Moriah ayikuramo.
Gusa Gikundiro ntiyatinze kubona izamu, kuko ku munota wa 82, Iraguha Hadji yabonye inshundura ku mupira mwiza yari ahawe na Muhire Kevin.
Iminota 90 yarangiye Interforce FC itsinze ibitego 2-1 ariko isezerererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-2 mu mikino yombi.
Ababanjemo ku mpande zombi:
Kuri uyu mukino, Umutoza mushya Julien Mette yahisemo:
Khadime Ndiaye, Ishimwe Ganijuru Elie, Mucyo Didier, Nsabimana Aimable,Mugisha Master, Kalisa Rachid, Alsény Camara, Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel
Ndekwe Félix, Joackiam Ojera.
Umutoza Nsengiyumva François yahisemo gukoresha:
Irankunda Moriah, Mugisha Irakoze, Ndizeye Alfred, Kalisa Samuel, Nshimiye Kevin, Ishimwe Benjamin, Cyuzuzo Elysee, Kazungu Claver, Ingabire Christian, Ishimwe Claude, Kamanzi Aboubakar.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW