Inyeshyamba za M23 zashyizeho abayobozi mu bice zigenzura

Umutwe w’inyeshyamba za M23, zirwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, zashyizeho abayobozi barimo ukuriye Teritwari ya Rutshuru.

Kivu y’Amajyaruguru muri rusange iyobowe gisirikare, gusa Teritwari ya Rutshuru, ibarizwa muri iyi ntara ubu ikaba imaze igihe igenzurwa n’inyeshyamba za M23, izi nyeshyamba zashyizeho abayobozi bashya.

Uwitwa Prince Mpabuka yagizwe umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru. Hanashyizeho umuyobozi umwungirije, n’abayobozi b’uduce kwa Kiwanja, Bunagana na Rubare.

Inyeshyamba za M23 zanashyizeho abakuriye itumanaho, n’abashinzwe ubukangurambaga.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW

- Advertisement -