Itegeko ribuza kurya imbwa ryateje intugunda

Koreya y’Epfo yamaze gutora itegeko ribuza abantu bose kongera kurya imbwa aho hateganijwe ibihano bikakaye birimo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’angana na miliyoni 23 y’u Rwanda.

Iryo tegeko ryatowe muri icyo gihugu rizatangira kubahirizwa mu mwaka wa 2027.

Guca kurya imbwa muri Koreya y’Epfo bishyigikiwe na perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, n’impirimbanyi ziharanira kurengera uburenganzira bw’inyamaswa.

Gusa abakunzi b’akaboga k’imbwa ibi ntibabikozwa kuko bavuga ko ari ukubabuza uburenganzira bwabo.

Muri Koreya y’Epfo habarurwa aho bororera imbwa harenga 1oo n’amaresitora ari hafi 1.600 acuruza inyama z’imbwa.

 

DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW