Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko umugore we Janet Museveni yakize COVID-19 nyuma y’iminsi ari mu kato.
Ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, Museveni yatangaje ko Janet Museveni nyuma y’iminsi irindwi ari mu kato kuri ubu yakize COVID-19.
Perezida Museveni yagize ati” Bavandimwe ba Bagande by’umwihariko Bazzukulu, ndabashimiye na none. Mwishyuke kuba musoje umwaka wa 2023 mukaba mwinjiye mu mwaka wa 2024.”
Museveni yakomeje agira ati” Amakuru meza ni uko Maama Janet Museveni yamaze gutsinda Coronavirus. Muri iki gitondo ibipimo byafashwe bikoherezwa mu Bitaro bya Mbarara igisubizo byose byagaragaje nta COVID-19 agifite. Mwarakoze ku masengesho yanyu.”
Ku wa Kane w’icyumweru gishize abinyujije ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter, Museveni yavuze ko kuri Noheli (tariki 25/12/2023) ubwo barimo basangira ifunguro rya saa sita, Maama Janet (niko Museveni yise umugore we), yatangiye kuribwa mu muhogo.
Janet Museveni ngo yari afite intege nke, aribwa umutwe kandi akomeje kubabara mu muhogo, niko kujya gufatisha ibizamini bya Corona Virus i Mbarara hakoreshejwe uburyo bwa PCR test, basanga yaranduye.
UMUSEKE.RW