Jonathan Scott witwerereye kuba intasi ya Polisi y’u Rwanda ni muntu ki?

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ntaho ihuriye na Jonathan Scott uherutse kwandikira Ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika bishinzwe Ubutabera yemeza ko asanzwe akorana na yo nk’ushinzwe Ubutasi mu by’Ikoranabuhanga.

Uwo mugabo yavugaga ko imikoranire ye na Polisi y’u Rwanda ishingiye ku biteganywa mu itegeko ryitwa Foreign Agents Registration Act (FARA), risaba Abanyamerika bakorera ubutasi Leta z’amahanga, kubimenyekanisha.

Nyuma yanditse ubutumwa  ku rubuga rwa X busa nk’ubwishongora avuga ko anezerewe kuba akorana na Polisi y’u Rwanda.

Kuri X ye yagize ati “Byiza! Nta kintu kiza nko kuba intasi. Ubu ndi gukorana n’ubutasi bw’Uburusiya bukorera muri Polisi y’u Rwanda.”

Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa X  yahanyujije itangazo rigaragaza ko ibivugwa n’uwo mugabo atari ukuri kuko ntaho ihuriye na we.

Yagize iti “Polisi y’u Rwanda yamenye ibikubiye mu byo Jonathan Scott yagejeje ku Biro by’Umunyamabanga wa Amerika bishinzwe Ubutabera ashingiye ku itegeko rya FARA ry’uko akorana na Polisi y’u Rwanda mu byerekeye umutekano mu by’ikoranabuhanga, Cyber security.”

Polisi nta mikoranire na mba ifitanye na Jonathan Scott kandi uwo muntu ntagaragara ku rutonde rw’abantu Polisi y’u Rwanda ikoresha.”

Scott ni muntu ki ?

Uyu avuga ko atemera kuba ari maneko gusa mu by’ikoranabuhanga ahubwo ari n’umujyanama, azwi cyane kuba ari umuhanga mu by’ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Jonathan Scott  ni umunya-Amerika ariko akaba afite inkomoko muri Canada, afite ubumenyi mu bijyanye no kugenzura ibyaha bikorerwa kuri telefoni.

Scott yamenyekanye cyane muri raporo yagiye akora ku byari byatangajwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoresheje Porogaramu ya ‘Pegasus’ mu kwinjira muri telefoni za Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina.

UMUSEKE.RW