Joseph Kabila ntazitabira irahira rya Tshisekedi

Joseph Kabila wahoze ari umukuru w’igihugu wa RD Congo kuri ubu akaba ari Umusenateri ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Felix Tshisekedi uteganijwe kuri uyu wa gatandatu.

Ni umuhango uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye uzaba ku wa 20 Mutarama 2024 kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.

Joseph Kabila yari yatumiwe muri uyu muhango mu bice bitatu; nk’uwahoze ari umukuru w’Igihugu, umwe mu bagize Sena ndetse nk’umunye-Congo.

Barbara Nzimbi, Umujyanama wa Kabila mu by’itumanaho yavuze ko uyu wahaye ubutegetsi Tshisekedi atazitabira irahira rya manda ya kabiri ye.

Yavuze ko Kabila arimo ahangana n’amasomo muri Afurika y’Epfo aho yitegura guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga.

Umuhango wo kurahira kwa Tshisekedi ugiye kuba nyuma y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwemeza ko ari we watsinze amatora yo mu Ukuboza 2023.

N’ubwo ayo matora yabayemo uburiganya n’ubujura bw’amajwi, abakandida b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibigeze bitabaza Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, bashidikanya ku bwigenge bwarwo.

Joseph Kabila n’ishyaka rye rya politiki, Front Commun pour le Congo (FCC), banze kugira uruhare mu gikorwa cy’amatora, bavuze ko ateguye nabi.

Kabila ntazitabira irahira rya Tshisekedi

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW