Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi,ku wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023,rwakatiye abakurikiranyweho gusenya igipangu cy’umuturage witwa Nzeyimana Jean, rubahamya icyaha cyo gusenya inyubako yundi ku bushake.
Urukiko rwakatiye Mukakarangwa Lea na Mutangana Erique batanze akazi ko gusenya igipangu, gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri umwe.
Abandi bareganwaga ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusenya inyubako yundi ku bushake, bahawe igihano cyo gufungwa imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.
Imvaho Nshya ivuga ko bose bagomba gutanga ihazabu ya miliyoni 24 frw hakiyongeraho miliyoni 10 frw zigomba gutangwa n’ababahaye akazi.
Ayo mafaranga yiyongeraho indishyi yaregewe na Nzeyimana n’umugore we ingana na miliyoni zisaga 8 frw .
Perezida w’Inteko iburanisha yabanje gusoma uko bireguye ndetse n’inzitizi zagiye zitangwa n’abunganiraga abaregwa zijyanye nuko uru rukiko rudafite ubushobozi bwo kuburanisha uru rubanza rukwiye kuvanwa mu manza nshinjabyaha rukajyanwa mu manza mbonezamubano ndetse no kuregera indishyi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwasanze rugomba kuburanisha uru rubanza kuko icyaha cyakozwe atari mbonezamubano.
Naho ku bijyanye n’uko baba bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, urukiko rwanzuye ko bafashwe tariki ya 19 na 22 bityo mu ngingo z’amategeko zigaragaza ko mu gihe uwafashwe agafungwa ahuye n’iminsi y’ikiruhuko itabarwa, kandi guhera tariki ya 23 Kugera tariki ya 26 Ukuboza 2023 yari iminsi y’ikiruhuko ugendeye ku itegeko 262 mu ngingo ya 2 na 3 z’iri tegeko.
Perezida w’Inteko yaburanishije yanavuze ko urukiko rwasuzumye ku bijyanye no kubaregeye indishyi, basanga zigomba gutangwa kubera ko ibyakozwe bigize icyaha.
- Advertisement -
Ababurana bafunzwe bakuriweho amafaranga y’igarama ry’urubanza kuko bafunzwe banibutswa ko bafite iminsi 15 yagenwe yo kujuririra iki cyemezo
UMUSEKE.RW