Kazungu “arabazwa umusore witwa Kimenyi Yves” bikekwa ko yishe

Ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hagaragaye umugabo witwa Bahirumwe Jerome, ari kumwe n’umunyamategeko, avuga ko “Kazungu yamwiciye umwana witwa Kimenyi Yves”.

Bahirumwe avuga ko umwana we yabuze tariki 12 Ugushyingo, 2021. Yavuze ko uyu muhungu w’imyaka 31 yari yamusuye mu rugo, aza gutaha.

Tariki 20 Ugushyingo, 2021 ngo umukobwa we yahamagawe n’abantu bamubwira ko ajya gucunga inzu musaza we yabagamo (yarakodeshaga).

Abaturanyi be ngo bamubwiye ko uwo muhungu ibyo yari atunze byatwawe n’uwitwa Kazungu Denis, ababwira ko uwo muhungu yabonye akazi hanze ajyayo kugakora.

Kuva ubwo ngo batangiye gushakisha ahantu hose, batanga ikirego muri RIB, bajya mu Bitaro ahantu hose babura umwana wabo.

RIB ngo yarashakishije iraheba, na bo barashakisha baraheba. Ati “Ariko dukomeza kugira icyizere ko umuntu tutishyinguririye tuzamubona.”

Uyu mugabo ufite ikiniga, avuga ko umwana we, yari umukozi kuko ngo yize muri ULK i Kigali, yiga muri Kaminuza muri Uganda/ Kampala, ngo ni we wari utunze umuryango.

Igihe hamenyekanaga inkuru y’uko hari umusore witwa Kazungu Denis wicaga abantu, niko kujya kuri RIB, ngo bajya kubaza, babafata ibimenyetso bya gihanga (DNA) baracyategereje igisubizo.

Uyu mugabo avuga ko yigeze kubonana na Kazungu, aranamusengerera ngo amubwire amakuru ku rupfu rw’umwana we.

- Advertisement -

BYOSE BIRI MURI IKI KIGANIRO

UMUSEKE.RW