Kiyovu yagaritswe, APR yigaranzura AS Kigali

Mu mikino ibanza ya 1/8 y’Igikombe cy’Amahoro, yasize ikipe ya Kiyovu Sports itsinzwe na Gorilla FC, mu gihe APR FC cyera kabaye yakuye intsinzi kuri AS Kigali.

Imikino ibanza ya 1/8 y’Igikombe cy’Amahoro, yabimburiwe n’uwo Rayon Sports yatsinze Interforce FC ibitego 4-0 ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024.

Indi mikino yagombaga kuba ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, hasubitswemo umwe wagombaga guhuza Addax SC na Mukura VS kubera impamvu z’ikibuga cya Addax, cyari cyuzuyemo amazi.

Indi mikino yose yari iteganyijwe kuba kuri uyu munsi, yarabaye ndetse isiga hari ikipe zigaranzuye izindi.

Umukino uri mu yatunguranye, ni uwo Vision FC yatsinzemo Musanze FC ibitego 2-0, wabereye ku kibuga cyo ku Mumena.

Kiyovu Sports yari yakiriwe na Gorilla FC, yatsinzwe ibitego 2-0 byatsinzwe na Habimana Yves na Cédric Mavugo. Kuva Gatera Moussa yaza muri Gorilla, ni ubwa mbere yari ibonye intsinzi kuri iyi kipe yo ku Mumena.

Umukino wundi wari utegerejwe na benshi, ni uwahuje APR FC na AS Kigali wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe y’Ingabo itari ifite rutahizamu wa yo, Victor Mbaoma, yagaragaje kwitwara neza kuko ibifashijwemo na Ruboneka Bosco, yatsinze Abanya-Mujyi igitego 1-0.

Ni intsinzi ifite igisobanuro kinini ku kipe y’Ingabo, cyane ko yari imaze igihe kinini idakura intsinzi kuri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Indi mikino yabaye, ni uwo Kamonyi FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Kayitaba Bosco watsinze bibiri na Ismailla Moro watsinze kimwe.

Kuri Stade ya Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yahanyagiriye Marines FC iyitsinda ibitego 4-0 byatsinzwe na Olivier Dushimimana watsinzemo bibiri , Gakiza Aimé na Ani Elijah.

Umukino usoza imikino ibanza ya 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro, urahuza Gasogi United na Muhazi United Saa Cyenda z’amanywa muri Kigali Pelé Stadium.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura, izakinwa tariki ya 24 Mutarama 2024.

Gorilla FC yatsinze Urucaca ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro
Kiyovu Sports yagaritswe na Gorilla FC mu mukino ubanza wa 1/8
APR FC yigaranzuye AS Kigali
Rayon Sports yo yatsinze Interforce FC ibitego 4-0
Bugesera FC yanyagiye Marines FC ibitego 4-0
Ikibuga cy’i Rugende, cyatumye umukino wa Addax SC na Mukura VS usubikwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW