Kugabanya imisoro ntabwo bizahungabanya ubukungu – RRA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority gitangaza nta mpinduka ku bukungu bw’igihugu zizaterwa n’igabanywa ry’imisoro kuko bizatuma n’abakwepaga imisoro iri hejuru basora ku bwinshi, kandi ko hari n’umusoro mushya ku butaka wakunganira habaye ikibazo.

Ibi byatangajwe mu gusoza umwiherero w’iminsi itatu wahuzaga Rwanda Revenue Authority n’urugaga rw’ababaruramari b’umwuga, aho bigaga ku mikorere mishya ijyanye n’imisoro yagabanyijwe.

OBADIA Biraro Perezida w’urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR) avuga ko bamaze kumvikana guhuza imikorere kugira ngo bafashe umusoreshwa gusora neza, kandi ku gihe, bigafasha neza leta kubona amajyambere.

Ati “Muri iyi minsi itatu twigaga uko twahuza tukagira ururimi rumwe, imbaraga zigahuzwa zigafasha uyu muntu usora gusora umusoro nyawo, akawusorera ku gihe kandi agatera imbere, akaba yizeye ko aho yajya hose akagenda yemye kuko yaba umucungamari, yaba Rwanda Revenue Authority bizaba bihura leta ikabona amajyambere arambye.’’

BATAMULIZA HAJARA Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu avuga ko nubwo imisoro yagabanijwe ntacyo bizahungabanyaho ubukungu bw’igihugu kuko ahubwo bizatuma abakwepaga imisoro basora ku bwinshi.

Ati “Mu by’ukuri umusoro niba wagabanijweho 2% ntabwo bihungabanya ubukungu bw’igihugu ahubwo bituma abenshi babasha gusora neza, kuko usora iyo yorohewe n’umusoro na wa wundi wakwepaga araza agasora uko bikwiye, twe tubona ntaho bihungabanya ubukungu bw’igihugu.”

Yakomeje avuga ko harimo n’izindi ngamba zafashwe zirimo umusoro ukomoka kw’igurishwa ry’ubutaka ushobora kunganira mu gihe amafaranga yari akenewe atabonetse.

Ati “Mu gupima igipimo cy’umusoro ku nyungu habayeho izindi ngamba zashyizweho zo kuziba icyuho cyaboneka, hari umusoro mushya waje ukomoka ku kugurisha imitungo itimukanwa, irimo ubutaka cyangwa inzu, ku bantu banditse ni 2% naho ku batanditse ni 2.5%, ibi bishobora kuziba icyuho cyari kuboneka igihe amafaranga yari yitezwe ku musoro ku nyungu atabonetse uko bikwiye.”

Mu kwezi k’ugushyingo 2023 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umusoro ku butaka uri hagati y’amafaranga ya 0 Frw na 80 Frw kuri metero kare uvuye ku mafaranga ari hagati ya 0 Frw na 300 Frw, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi wagabanyutseho hafi gatatu.

- Advertisement -

Umusoro w’ubutaka kimwe n’indi itandukanye wakunze kutavugwaho rumwe, bamwe bavuga ko uri hejuru cyane, basaba ko wagabanywa ndetse muri Mutarama 2023, Perezida  Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’imisoro kigomba kwitabwaho.

Hatanzwe ibihembo ku bigo byitabiriye uyu mwiherero

UMUSEKE.RW