Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Mutarama 2024 hateganyijwe imvura nyinshi, gisaba abaturage kwitwararika.

Mu kiganiro na RBA,Umuyobozi  wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi,yavuze ko uku kwezi kwa mbere (Mutarama) kuzarangwa n’imvura nyinshi izagwa cyane mu bice byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Yagize ati “Muri uku kwezi kwa Mbere,hari ibice by’igihugu bikomeza kugaragaramo imvura nyinshi, nkuko isesengura ry’ibipimo bibigaragaza.”

Yakomeje ati “ Cyane cyane nko mu gice cy’amajyepfo y’uburengerazuba,niho muri uku kwa mbere (Mutarama) mu duce twa Rusizi,Nyamasheke,Nyamagabe na Nyaruguru, ahateganyijwe imvura izaba iri hejuru ya milimetero 200(200mm) na milimetero 250(250mm). No mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange ahateganyijwe imvura ya milimetero 150 kugeza kuri 200.”

Aimable Gahigi avuga ko mu karere ka Huye hazakomeza kugwa imvura nyinshi ingana n’iyaguye mu muhindo.

Yongeraho ko mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare,Gatsibo na Kayonza, imvura izagabanuka muri uku kwezi kwa Mutarama.

Umuyobozi  wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yasabye Abanyarwanda kwitegura hakiri kare, bagakomeza gukurikira amakuru y’iteganyagihe.

Ati “Ariko nkuko bigaragara mu bipimo, ahantu henshi imvura iracyahari. Icyo twababwira ni uko bakomeza gukurikira amakuru dutanga, yaba ari aya buri kwezi n’andi yo mu minsi 10.”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -