Miliyari 5Frw ni zo zikenewe ngo Igororero rya Muhanga ryimurirwe ahandi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko burimo gushakisha Rwiyemezamirimo washora miliyari eshanu z’uRwanda, akegukana ubutaka bw’aho igororero rya Muhanga riherereye.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline,  yabivuze mu Imurikabikorwa ry’Abikorera bo muri aka Karere ryabahuje na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Mayor Kayitare avuga ko  bagendeye ku gishushanyombonera cy’umujyi wa Muhanga,kigaragaza ko aho igororero ryubatse  hagenewe ibikorwa by’ubucuruzi birimo inyubako zigezweho zigendanye n’icyerekezo bifuza kuganishamo Akarere.

Ati “Tumaze igihe dushakisha Umushoramari watanga miliyari 5 noneho akabyaza Umusaruro  buriya butaka uzatanga ayo mafaranga ntabwo araboneka.”

Kayitare avuga ko  barimo gushishikariza abikorera  kubaka ibibanza bitubatse biri mu Mujyi wa Muhanga.

Ati “Kubona ubutaka bungana n’ubwo Igororero rikoreraho bisaba izo miliyari eshanu.”

Uyu Muyobozi avuga ko bateye intambwe baganiriza bamwe mu bafatanyabikorwa barimo Diyosezi ya Kabgayi,ariko bikaba bitarakunze kubera ko ubwo bushobozi bukenewe batarabubona.

Yavuze ko ari Umushinga munini bukenewe ayo mikoro ari kuri urwo rwego.

Perezida wa PSF  mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal  avuga ko  hari ibibanza byinshi  abikorera babanje kubaka, ubu akavuga ko hari abashoramari bafite ubushobozi bwisumbuyeho batangiye gusura bimwe mu bibanza bya leta biherereye mu mujyi wa Muhanga.

- Advertisement -

Ati “Dufite Umushoramari  urimo kurambagiza ikibanza cyahoze ari icya RSSB’

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko hari icyizere bafite ko abikorera bazakora impinduka igaragaza isura nziza y’Umujyi wa Muhanga bashingiye ku ishoramari ryo mu cyanya cy’inganda bashoyemo.”

Minisitiri Ngabitsinze avuga ko ubutaka bwa leta bugomba kubyazwa Umusaruro bugahabwa abafite amafaranga menshi yo kubyubaka.

Ati “Akarere gafite inshingano yo kuranga ubutaka bwa Leta bukeneye kubyaza Umusaruro.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko  hashize imyaka itatu bwarakoze inyigo igaragaza amafaranga akenewe ngo Igororero rya Muhanga ryimurirwe ahandi.

Igororero rya Muhanga rifite ubuso bwa hegitari  eshanu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bufite inshingano zo kuranga Ubutaka bwa Leta
Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko hari bamwe mu bashoramari batangiye kurambagiza ibibanza bya Leta biri mu Mujyi.
Ubutaka bw’Igororero rya Muhanga bufite hegitari eshanu

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.