Muhanga: Abana 11000 bari guhabwa amata mu gukumira igwingira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasobanuye ko burimo guha amata abana bagera ku 11000 iyi ikaba ari imwe  mu  ngamba bwafashe mu zigamije gukumira no kurwanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aganira na UMUSEKE avuga ko guha amata abana bari mu ngo mbonezamikurire hirya no hino mu Midugudu y’aka Karere, ari gahunda Leta imaze igihe itangije bakayishyira mu bikorwa bagendeye ku mibare y’abo bana.
Kayitare avuga ko bafite ingo mbonezamikurire 754 harimo izifashwa na Leta n’abafatanyabikorwa zikaba zirimo abana 11000.
Buri mwana wese akanywa Litiro imwe y’amata mu cyumweru, iyo litiro y’amata ikaba yunganirwa n’amafunguro atangwa n’ababyeyi b’abo bana.
Kayitare yagize ati “Iyi porogaramu yo guha abana amata irunganira izindi gahunda Leta yashyizeho kandi bimaze gutanga umusaruro ushimishije.”
Yavuze ko  indi minsi abo bana bataba bahawe amata, ku ifunguro bariye barenzaho igikoma kuko nacyo gifitiye umumaro munini abana.
Meya Kayitare avuga ko kuva aho iyi gahunda igiriyeho yatumye imibare y’abana bari batangiye kugaragaza ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi yagabanutse ku buryo bufatika kuko imibare ya vuba bayifite.
Yavuze ko buri mwaka hakorwa ubushakashatsi ku musaruro wavuye ku ngamba ziba zarafashwe zo guhangana n’iki kibazo.
Ati “Uruhare rw’Uumubyeyi ningombwa mu gushyigikira izi gahunda, Leta murumva ko buri gihe igenera abana amata kandi bigakorwa ku rwego rw’Igihugu.”
Mu mwaka wa 2021-2022  Akarere ka Muhanga kari gafite 31% by’abana bagwingiye, mu mwaka wa 2022-2023  babashije kugabanya igwingira ku gipimo cya 19%.
Dutegura iyi Nkuru twasanze mu bubiko bw’Akagari ka Gahogo, harimo Litiro nyinshi z’amata zizagezwa ku ngo mbonezamikurire ziri ku rwego rw’Imidigudu izo litiro z’amata zikazatangwa kuri uyu wa mbere w’iki Cyumweru kigiye gutangira kandi iki gikorwa kikaba kizatangirira rimwe ku rwego rw’Akarere.
Meya Kayitare Jacqueline avuga ko gahunda yo guha abana amata imaze gutanga Umusaruro ushimishije
Buri mwana agent agenerwa litiro 1 y’amata kabiri mu Cyumweru
Guha amata abana 11000 birakorwa mu ntangiriro z’iki Cyumweru kigiye gutangira
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga