Muhanga: Ikirombe cyagwiriye umugabo aheramo

Twagirimana w’imyaka 35 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe kuva saa kumi nimwe z’umugoroba wo ku wa Mbere, akaba ataraboneka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka y’ikirombe yabereye mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

SP  Habiyaremye avuga ko ikirombe cyabanje kugwira abagabo babiri, ariko ku bw’amahirwe umwe muri bo ajya kuvamo hasigara mugenzi we witwa Twagirimana.

Yongeraho ko abo bombi bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuko nta cyangombwa bari bafite bahawe n’Inzego zifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano.

Ati “Baguye mu kirombe saa kumi nimwe z’umugoroba w’ejo kuwa kabiri Taliki 08 Mutarama 2024 umwe abasha kuvamo, ubu barimo gushakisha mugenzi we wahezemo.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko inzego z’ubuyobozi n’abaturage batabaye bakaba barimo gukora ibishoboka kugira ngo Twagirimana akurwemo, abasaba gucika ku  gukora mu buryo butemewe.

Ati “Amasambu ibyo birombe biherereyemo ni ay’abaturage, turasaba ko bacika kuri iyo ngeso yo gucukura batabiherewe uruhushya.”

Yasabye abaturage bagifite iyi myitwarire yo gucukura batabiherewe uruhushya ko ibi ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Kwinjira mu kirombe cy’amabuye y’agaciro utabifitiye icyangombwa bimeze nko gufata ikinyabiziga ukajya mu muhanda nta ruhushya ufite.”

- Advertisement -

Muri uyu Murenge wa Nyarusange mu bice bitandukanye bicukurwamo amabuye y’agaciro, abantu barindwi  bamaze gupfira mu birombe mu gihe cy’amezi  10 nkuko bamwe mu bahatuye babyemeza.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.