Musanze: Gitifu w’Umurenge yasezeye ku mirimo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, Nsengiyumva Justin yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye ku mpamvu avuga ko ari i z’uburwayi.

Iyi baruwa Nsengiyumva Justin yayanditse ku wa 22 Mutarama 2024, aho yamenyeshaga ubuyobozi bumukuriye ko ashaka gusezera ku mirimo ye, akabanza kujya kwivuza uburwayi butamworoheye.

Avuga ko “ngo kwivuza kwe atari kubifatanya n’inshingano afite.”

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ibaruwa ye bayibonye, aho yanditse asaba gusezera ku mpamvu z’uburwayi akanabyemererwa.

Meya Claudien yizeza abaturage bo muri uyu Murenge gukomeza guhabwa serivisi nk’uko bisanzwe kuko bashyizeho umusimbura by’agateganyo.

Yagize ati “Nibyo yarasezeye ku itariki ya 22 Mutarama uyu mwaka kubera ko afite uburwayi ashaka kugira ngo azabone uko yivuza atabangamiye inshingano ze. Nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, aba afite inshingano nyinshi, atabibangikanya no kwivuza akaba yaranditse asezera.”

Akomeza agira ati “Yarabyemerewe ndetse twamaze gusaba ushinzwe imibereho myiza ko aba ariwe ufata inshingano by’agateganyo mu gihe hagitegurwa ko hazaboneka undi umusimbura.”

Meya Nsengimana yabwiye abaturage ko imirimo ikomeje kandi na  serivise zikomeza gutangwa uko bisanzwe.

Amakuru avuga ko umusimbura w’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yabimenyeshejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

- Advertisement -

Kugeza ubu Umurenge wa Remera uri kuyoborwa by’agateganyo n’uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Barihuta Assiel, mu gihe hagitegurwa uko hazaboneka umunyamabanga nshingwabikorwa mushya uzasimbura uwasezeye.

NYIRANDIKUBWIMANA Janviere
UMUSEKE.RW/MUSANZE