Corneille Nangaa wahoze ari umuyobozi wa komisiyo y’amatora, yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo rigamije kubohoza Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni ihuriro rimaze igihe gito ritangirijwe i Nairobi muri Kenya, rihuriyemo imitwe ya Politiki n’iya gisirikare irwanya Guverinoma ya Kinshasa
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu ryasohowe n’umutwe wa M23, rivuga ko bemeye kwiyunga na AFC no kwifatanya n’abandi kuko bizabafasha gukomeza impinduramatwara yo kuvanaho ubutegetsi bw’ibibazo n’ubwicanyi bwa Tshisekedi
M23 yavuze ko bagomba gushyira iherezo ku butegetsi bwica abaturage bugahatira abandi benshi guhitamo kujya mu buhungiro cyangwa kubaho nk’abasabirizi.
Yagize iti ” Ku bijyanye n’Ubuhuzabikorwa dufatanyije twahisemo bwana Corneille Nangaa Yobeluo.”
Uyu mutwe uvuga ko Corneille Nangaa basanze ari umuntu witeguye gusiga byose akitangira kubohoza igihugu.
Nangaa aherutse gutangaza ko ihuriro Alliance Fleuve Congo intego yaryo ari ukuvanaho Tshisekedi, ko rizakoresha uburyo bwose bushoboka mu gusubizaho Demokarasi isanzwe na Repubulika igendera ku mategeko.
Avuga ko “AFC” itazakangwa cyangwa ngo isubizwe inyuma n’ibikangisho bya Tshisekedi Kugira ngo igere kuri iyo ntego.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW