Ndayishimiye yijujutiye Abarundi birukira gukora mu mahanga

Mu gihe Isi ikomeje gutera imbere no kuba nk’Umudugudu, Abarundi b’ingeri zose bakomeje gushakisha ibihugu bitandukanye bajya gushakamo imirimo kuko iwabo ubushomeri, inzara n’ibura ry’ifaranga ribona umugabo rigasiba undi bikomeje gufata indi ntera.

Muri uko kujya gushakisha ubuzima, bamwe mu banyabwenge biganjemo abaganga bakomeje gusohoka igihugu umunsi ku munsi, ibyo Perezida Ndayishimiye avuga ko biteye ikimwaro ku babikora.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko bagiye guhagurukira Abarundi bigishwa n’igihugu ariko bakajya gukorera mu mahanga, aho guteza imbere iwabo.

Yavuze ko ari umuco ugayitse wo kudakunda igihugu, ko bagomba kuwushyiraho iherezo mu maguru mashya.

Ndayishimiye yavuze ko ubwenge bajyana guhahisha mu mahanga babuhawe n’igihugu, bagombye kubukoresha bubaka u Burundi.

Ibyo Ndayishimiye yabitangaje mu gihe abiganjemo abaganga b’Abarundi bakomeje kujya gushaka akazi mu mahanga kubera ko imbere mu gihugu bahembwa intica ntikize.

Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi igaragaza ko icyo gihugu gifite icyuho mu baganga kuko abenshi bagiye gukorera mu bihugu byo mu Karere.

Abaganga bo mu Burundi bo bavuga ko bahembwa intica ntikize ikaba intandaro yo kujya mu bihugu bibahanze ijisho, bitanga n’agashahara kihagazeho.

Amakuru avuga ko hari sosiyete zo hanze zateye amatako mu Burundi gushaka abahanga mu ngeri zose ngo bajye guhabwa akazi mu bindi bihugu.

- Advertisement -

Perezida Ndayishimiye yavuze ko batazihanganira abatera umugongo u Burundi bakajya guteza imbere amahanga aho kubaka igihugu cyabahaye ubumenyi.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW