Ntabwo tukiri abo kwigishwa gutora utugirira akamaro- Abanya-Musanze

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze mu kanyamuneza kenshi bahamya ko batakiri abo kwigishwa kwitorera abayobozi bababereye kandi babafitiye akamaro, ahubwo ngo bamaze gusobanukirwa umuyobozi nyawe bakeneye, ndetse n’amahitamo yabo azabasunikira ku muyobozi nyawe ubereye u Rwanda bifuza.

 

Aba baturage kandi bavuga ko kuri bo igikorwa cy’amatora ngo bagifata nk’ubukwe bukomeye aho umukwe witegura umugeni we yegeranya ibisabwa byose, ngo nabo niko barimo kwegeranya ibyangombwa byose bizabafasha mu matora ndetse n’abujuje imyaka yo gutora batarabona indangamuntu nabo barimo kwitabwaho ngo hatazagira ikibakoma mu nkokora bikababuza gutora.

 

Mvukiyehe Simeon ni umusaza w’imyaka 70 ni umwe muri aba baturage yagize ati “Nkurikije aho u Rwanda rwacuru rugeze kubera imiyoborere myiza, ntitukiri abo kwigishwa gutora utubereye uzakomeza kuganisha Igihugu cyacu aho twifuza, ingaruka z’amahitamo mabi twazibayemo igihe kirekire turabizi, ubu rero ntitwakwemera kubisubiramo, reka igihe kigere icyo gukora turakizi uwo gutora tuzamwisobanurira.”

 

Usanase Denyse w’imyaka 19 nawe yagize ati”  Ni ubwa mbere nzaba ngiye gutora Perezida wa Repeburika n’abadepite, mfite amatsiko menshi y’uriya munsi, hari byinshi twamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza, urubyiruko twahawe rugari turashyigikirwa iterambere turigeraho, gutora kwiza ni ukureba utazadusubiza inyuma kubyo tugezeyo, turiteguye kandi amahitamo yacu azi ukenewe uwariwe.”

 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu matora ya Perezida wa Repeburika, abadepite ndetse n’abasenateri, abibutsa ko gutora neza aribyo bizatuma u Rwanda rukomeza kugana aho bifuza.

- Advertisement -

Yagize ati ” Turabizi ko kuri 15 Nyakanga uyu mwaka dufite ibirori tuzitorera Perezida wa Repeburika y’u Rwanda n’abagize inteko ishingamategego igize n’abadepite n’abasenateri, abaturage bariteguye, ibi bizagaragarira mu bwitabire uwo munsi n’uko bazatora, icyo tubasaba ni ukubigigiramo uruhare bagatora abazatugirira akamaro bakemura ibibazo byacu kandi gutora neza nibyo bizadufasha gukomeza kugira u Rwanda twifuza.”

 

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko ingengo y’imari izifashishwa mu matora y’Umukuru w’Iguhugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024 azatwara hafi miliyari 8,1 Frw, umubare muto cyane ugereranyije n’ayakoreshwaga mu gihe amatora yabaga mu bihe bitandukanye.

 

Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ryasohotse tariki 11 Ukuboza 2023 rigaragaza ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024, mu gihe ababa hanze y’u Rwanda bazatora kuwa 14 Nyakanga.

Abaturage bavuga ko bazi ubafitiye akamaro

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze